AmakuruHEALTHMu MahangaNewsUbuzimaUncategorized

Abagenzi baheze mu bwato bwa M/V Hondius kubera hantavirus

Tekereza gushora akayabo ukagura itike yo kujya kureba uduce twa kure ku mpera z’Isi, ariko ukisanga waheze mu nyanja hagati kubera ikibazo cy’indwara yica yabateye itunguranye.

Ibi ni byo byabaye ku bantu bagera ku 150 ubu baheze mu bwato bunini bwo mu Buholandi bwitwa M/V Hondius.

Ubu bwato bwahagurutse mu Mujyi wa Ushuaia mu Majyepfo ya Argentine muri Werurwe. Uru rugendo rwari ruteganyijwe kuba urw’inzozi, kuko abarugiyemo bashakaga kureba ibyiza nyaburanga byo ku Mugabane w’ubukonje wa Antarctique n’ahandi.

Amatike yaguraga hagati y’Amayero ibihumbi 14 n’ibihumbi 22.

Ubwato bwanyuze kuri uyu mugabane, ibirwa bya Falkland, n’ahantu ha kure cyane nk’Ikirwa cya Nightingale no mu Birwa bya Tristan da Cunha mbere y’uko bugera mu mazi y’Ibirwa bya Cap-Vert ku wa 3 Gicurasi.

Inzozi zo gutembera Isi zabaye mbi ubwo abagenzi batangiraga kurwara. Umuntu wa mbere; umugabo w’Umuholandi, yapfuye tariki ya 11 Mata ubwo ubu bwato bwari buri kwerekeza mu Birwa bya Tristan da Cunha.

Umurambo we wagumye muri ubu bwato kugeza tariki ya 24 Mata, ubwo wavanwagamo bageze ku Kirwa cya St Helena, maze umugore we asohoka mu bwato kugira ngo amuherekeze. Uyu mugore na we yaje kurwara maze apfa nyuma y’iminsi itatu gusa.

Nyuma, u Buholandi bwatangaje ko uyu mugore yanduye virusi ya ‘hantavirus’ ikomoka ku mbeba. Ku itariki ya 2 Gicurasi, umugenzi wa gatatu ukomoka mu Budage na we yapfiriye muri ubu bwato.

Undi mugenzi ukomoka mu Bwongereza na we yararwaye bikomeye, avanwa mu bwato igitaraganya ajyanwa kuvurirwa muri Afurika y’Epfo, aho basanze yaranduye ‘hantavirus’.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, n’izindi nzego z’ubuzima byakomeje gukurikirana hafi ibiri kubera muri ubu bwato, aho kuri ubu hamaze kuboneka abantu barindwi bakekwaho cyangwa bemejwe ko banduye iyi virusi.

Iyi hantavirus yanduzwa ahanini n’imbeba cyangwa izindi nyamaswa zizwi nk’indyamizi (rodents).

OMS ivuga ko abantu bashobora kwanduzanya iyi virusi, ariko bibaho gake cyane. Kubera ko kwanduzanya hagati y’abantu bidasanzwe, kubona abantu benshi banduriye rimwe mu bwato bumwe byabaye ibintu bidasanzwe.

Kugeza ubu, ubwato bwaheze mu mazi hafi y’Ibirwa bya Cap-Vert.

Abagenzi baburimo imitima iradiha, dore ko inzego z’ubuzima za Cap-Vert zitaratanga uburenganzira bwo kuvana abarwayi mu bwato cyangwa gusuzuma abagenzi.

Abayobozi baho bavuze ko kugumisha ubwato mu nyanja bituma nta byago bishobora kugera ku baturage.

Umwuka mu bwato ni mubi cyane. Umugenzi umwe yashyize hanze amashusho yafashe agaragaza agahinda, avuga ko ibintu biri kubabaho ari akaga.

Kubera uko kutumvikana na Cap-Vert, sosiyete igenzura ubu bwato, Oceanwide Expeditions, iri gutekereza gukomeza urugendo igana mu Majyaruguru muri Las Palmas cyangwa Tenerife kugira ngo abagenzi babone ubufasha bw’ubuvuzi bakeneye.

OMS ikomeje gukora iperereza kuri iki kibazo, harimo no gukora ibizamini byo muri laboratwari n’iby’icyorezo, mu gihe rikomeje gukorana n’abayobozi b’ibihugu kugira ngo ryoroherezwe kuvana abarwayi mu bwato mu buryo bwizewe.

Inkomoko nyayo n’uburyo iyi virusi yageze muri ubu bwato biracyari amayobera.

Loading