AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Abafite virusi itera SIDA bashyiriweho uburyo buborohereza kubona serivisi muri ibi bihe bya COVID-19

Abafite virusi itera SIDA barasabwa kudacibwa intege n’amabwiriza adasanzwe yo kwirinda COVID-19, ngo bahagarike kwitabira serivisi zibagenewe zirimo gufata imiti no kwitabwaho n’abaganga, kuko bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza kugerwaho n’izo serivisi aho batuye, ndetse n’abakwandura COVID-19 hari uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.

Muri ibi bihe hariho amabwiriza adasanzwe yo kwirinda COVID-19, arimo kuguma mu karere umuntu atuyemo ndetse na Guma mu Rugo muri Kigali, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) gifatanyije n’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA (RRP+), bashyizeho uburyo bwo gufasha abafite virusi itera SIDA bari bafite impungenge z’uko aya mabwiriza ashobora kubabera imbogamizi ntibabone serivisi nk’uko byari bisanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara, yavuze ko muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza adasanzwe yo kwirinda COVID-19, hari uburyo bwinshi abafite virusi itera SIDA bari kwitabwaho, burimo gufashwa binyuze ku bajyanama b’urungano bo mu gace batuyemo.

Yagize ati “Tugira abajyanama b’urungano (peer educators), ubundi buri mujyanama w’urungano aba atuye mu kagari aturanye na bagenzi be, noneho akabakurikirana mu kagari atuyemo ku buryo aba azi amakuru ya buri umwe, kugira ngo ashobore kumukurikirana nk’uko bikwiriye, amenye niba afite umuti, amenye y’uko yubahirije gahunda ya muganga, amenye y’uko nta kindi kibazo afite.”

Gusa yavuze ko hakirimo imbogamizi z’uko haramutse hagize ufite virusi itera SIDA wandura COVID-19 agashyirwa muri gahunda yo gukurikiranirwa mu rugo (home based care), “abajyanama b’urungano ntibahuguriwe kuba bakwita ku bantu nk’abo.”

Ikindi kibazo ngo ni uko hakiboneka bamwe mu bakiha akato badashaka ko bimenyekana ko bafite virusi itera SIDA, bakaba batakwegera abajyanama b’urungano b’aho batuye ngo babafashe, abo na bo ngo bashyiriweho uburyo bwo kuborohereza.

Ati “Umuntu ariha akato, akanga kujya gufata imiti, tuvuge niba ufatira imiti kure y’aho utuye, kandi hari bamwe baba badashaka gukurikiranwa n’abajyanama b’urungano badashaka y’uko bimenyekana, abo ngabo rero twabashyiriyeho nimero itishyurwa ya RRP+ “1245”, bahamagara tukabafasha mu buryo bw’ibanga, noneho bakaba babona serivisi bakeneye.”

Semafara yakomeje avuga ko indi ngamba yashyizweho mu korohereza abafite virusi itera SIDA, ari uko basigaye bahabwa imiti y’igihe kirekire kuruta iyo bahabwaga, aho nk’uwafataga imiti y’ukwezi kumwe ubu asigaye ahabwa iy’amezi abiri cyangwa atatu, abafataga iy’amezi atatu ubu barafata iy’amezi atandatu.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kuvura abafite virusi itera SIDA muri RBC, Dr Dominique Savio Habimana, yavuze ko abafite virusi itera SIDA badakwiye kugira ikintu na kimwe kibabuza kugumya kwitabira gufata imiti igabanya ubukana, kuko iyo batayifashe neza bibagiraho ingaruka zikomeye.

Yagize ati “Icya mbere urabizi ubundi iyo umuntu afite virusi itera SIDA, iyo atavuwe ngo afate imiti, agera ku rwego rwa SIDA, ni ukuvuga agira bya bimenyetso byinshi bivanze by’indwara z’ibyuririzi, ni ukuvuga iyo afashe imiti rero nabi, aba ashobora kugera kuri SIDA akarwara, akaba umurwayi, akagira za ndwara nyinshi z’urukomatane.”

Yongeyeho ati “Icya kabiri iyo adafata imiti neza ashobora no kugira ‘resistance’ ku miti asanzwe afata, kuburyo itaba ikimufasha kubera ko virusi wenda yahinduye uburyo, bikazatuma uyu munsi niba ari ku miti yo ku rwego rwa mbere, ashobora guhindura akajya ku miti yo ku rwego rwa kabiri, kandi uko umuntu agenda ahindura ni ko ibintu bigenda birushaho gukomera.”

“Icya gatatu uwo muntu aba afite n’ibyago byo kwanduza abandi, igihe agiranye na bo imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane kurusha umuntu ufata imiti, n’ubwo abo ngabo bayifata na bo bashobora kwanduza, ariko abo ngabo badafata imiti nibo baba bashobora kwanduza bagenzi babo cyane kurusha abandi.”

Habimana yakomeje avuga ko muri iki gihe iyo haramutse hagize umwe mu basanzwe bafite virusi itera SIDA wandura COVID-19, yitabwaho nk’abandi bose bavurwa, haba hari ukeneye ubufasha bundi cyane nk’abari muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo, bahamagara wa murongo utishyurwa wa 1245 bagafashwa ku kibazo cyose baba bafite.

Ikindi kandi ngo n’uko n’abaganga basanzwe bakurikirana abafite virusi itera SIDA, muri iyi minsi basabwe kurushaho kubitaho cyane, babona hari utitabira gahunda ku gihe, bakamuhamagara ndetse bakaba banabasura aho biri ngombwa, kugira ngo buri wese afashwe kubona serivisi zose aho ari hose.

Yongeyeho ati “Ikindi nababwira ni uko, n’ubwo igihugu muri rusange gihangayikishijwe na COVID-19, virusi itera SIDA na yo ntabwo twayibagiwe, serivisi zirakomeza, ziratangwa ahantu hose, ikibazo cyose umuntu yagira bamugeraho, serivisi zijyanye na virusi itera SIDA umuntu yakenera, zose umuntu yazibona kandi akazibonera ku gihe.”

Habimana yavuze ko kandi n’ubwo umuntu ufite virusi itera SIDA akaba yaranduye na Coronavirus akurikiranirwa mur rugo, akwiye ngo no kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 1245 kugira ngo agezweho imiti mu buryo bwiza ari mu rugo.

Uretse servisi zo gutanga imiti igabanya ubukana no kuvura abafite virusi itera SIDA, hari n’izindi serivisi zigamije gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA zirimo gutangwa nk’uko bisanzwe harimo kwipimisha virusi itera SIDA ndetse no kugura udukoresho two kwipima umuntu ubwe, tuboneka muri za Farumasi zigenga ku mafaranga 2500 Frw.

RBC kandi yavuze ko uretse kugura ako gakoresho hashyizweho na gahunda yo kugatangira ubuntu ku baje gushaka serivisi yo gutanga udukingirizo ku buntu muri kioske zibishinzwe zigaragara hirya no hino mu mujyi wa Kigali, nko mu Migina, ku Giporoso muri Corridor, Nyabugogo muri gare, kuri 40 i Nyamirambo na Gikondo Sodoma.

Izo kioske kandi zigaragara no mu karere ka Rubavu kuri Petite Bariyeri, i Rusizi ku isoko rya Kamembe, ndetse no mu karere ka Huye ku Mukoni.

Hari kandi izindi servisi zijyanye no kurinda abana bavuka kwandura virusi itera SIDA, akaba ariyo mpamvu ministeri y’ ubuzima ishishikariza ababyeyi ko bemerewe kujya kwipisha inda bakimara kumenya ko basamye no muri iyi minsi ya Guma mu rugo ariko bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kugirango bahabwe ubufasha bukwiriye.

Iyi gahunda yo gupima virusi itera SIDA ku bagore batwite ngo irareba abashakanye bose, kugira ngo niba hari ufite virusi itera SIDA ashyirwe ku miti igabanya ubukana,bityo n’umwana uvutse ku mubyeyi w’umugore uyifite nawe abashe gukurikiranwa hakurikijwe gahunda y’igihugu yo gukurikirana abana bavuka ku babyeyi bafite Virusi itera SIDA.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *