AmakuruPolitikiUbukunguUbuzimaUncategorized

Abafite inganda zisya kawunga barasaba leta kubafasha kugera ku isoko ryagutse.

Mu Rwanda abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibigori bakawubyazamo ifu ya kawunga , barataka igihombo batewe n’ibihe bitoroshye u Rwanda rurimo ndetse n’Isi muri rusange ,  kubera ingaruka zakuruwe n’icyorezo cya Covid-19 , aho kugera ku masoko yambukiranya imipaka bitaboroheye , nyamara ariho bakuraga abaguzi bityo ubucuruzi bw’ibyo bakora bukihuta bakabasha kwiteza imbere , n’ubukungu bw’igihugu muri rusange bukazamuka.

Murwanashyaka John ufite uruganda rwitwa JYMRS , ruherereye mu Akarere ka Gasabo Umurenge wa Jabana  rutunganya umusaruro w’ibigori ugakorwamo kawunga nziza cyane izwi nka ISONGA hamwe na IJWI RYIZA , avuga ko mu gihe cy’imyaka igera kuri ine amaze akora uyu mwuga asanga harimo byinshi byiza leta yabafashije kugeraho , n’ubwo na zimwe mu mbogamizi zitabura  cyane nko kubasha kugera kubakiliya muri ibi bihe Isi yibasiwe n’icyorezo cya Covid -19 , hakiyongeraho no kuba amikoro kuri benshi ntayo kubera ubukungu bwaguye bigateza ubukene , aha akavuga ko ibiciro by’ibyo bakora byaguye cyane ndetse amahirwe yo kuba bitakwangirikira mu bubiko , akaba ari hasi cyane.

Murwanashyaka John  ufite  uruganda  JYMRS , asanga kugera ku masoko yagutse aricyo gisubizo cy’ubucuruzi bakora.

Yagize ati “ Muri iki gihe cya Covid-19 , biragoye kuko gucuruza biraduhenda ntitubashe kugera ku masoko uko tubyifuza , kandi n’abakiliya badusanga ngo bagere kubyo bagura bikabahenda nabo ubwabo. Akenshi twebwe twagurishaga mugihugu cyabaturanyi cya  Congo , ariko ubu imipaka irafunze n’ibicuruzwa ntibitambuka , bivuze ko haba k’uruhande rw’abakongomani ndetse natwe I wacu hari ikibazo ari nayo mpamvu twifuza gukorerwa ubuvugizi , zimwe mu ngamba  zafashwe zikoroshywa ubucuruzi dukora bukagera ku ntego ”.

Yongeyeho ko no muzindi mbogamizi ziterwa no kubura isoko , ari uko byagize ingaruka ku bakozi bari basanzwe bakora muburyo bwa nyakabyizi , aho byabaviriyemo kuba bahagarikiwe imirimo , ibi bikaba byarabaye intandaro yo guhura n’ubukene  kuko mubyo bakora ariho aba bakozi bakuraga amaramuko bakabasha gutunga imiryango yabo.

Ubusabe bwabo  babushingira cyane kukuba leta z’ibihugu zarashyizeho gahunda yo gufunga imipaka , aho urujya n’uruza rwahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwiza ry’icyorezo cya Corona-virusi.

Nkuko  bitangazwa n’aba bacuruzi  , bahamya ko umusaruro w’ibigori wabaye mwinshi mu gihugu kuburyo buhagije , ibintu bishimira bakanashimira leta kuba yarashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi , gusa bakagaragaza impungenge z’uko ubwinshi bw’umusaruro wabonetse ugereranije n’isoko ry’imbere mu gihugu , baramutse  batagobotswe n’inzego bireba  ngo ziborohereze kugera kumasoko bahoranye mbere ya Covid-19 , byazabakururira ibihombo bikabije ndetse n’umusaruro w’ibyo bahumitse mu bubiko  ukahangirikira.

N’ubwo ari uku bimeze ariko , aba bacuruzi barasaba leta ko yakora ibishoboka byose mukoborohereza ko ibicuruzwa byabo byafashwa kwambukiranya imipaka cyane cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , ahari hasanzwe habarizwa isoko ryagutse kubicuruzwa byabo.

Aba bacuruzi bavuga ko mbere y’uko imipaka ifungwa binjizaga ibicuruzwa byabo  k’ubwinshi muri Congo , haba ku isoko ryo mu mujyi wa  Bukavu winjiriye kumupaka wa Rusizi uhuza ibihugu byombi ,  ndetse n’iryo mu mujyi wa Goma unyuze kumupaka wa Rubavu nawo uhuza ibihugu byombi.

Mubyo aba bacuruzi bashingiraho basaba leta kubafasha kugirango ibicuruzwa byabo  bibashe kugera ku isoko kabone n’ubwo  imipala yaba itarongera kuba nyabagendwa nka mbere , ngo ni uko hari abandi bacuruzi bava mu bihugu bikikije u Rwanda babasha kunyuza ibicuruzwa byabo mu Rwanda bikambukiranya umupaka kuko biba byaje muburyo bwa Transit , ibintu  babona nko kwiharira isoko cyangwa kubatwara amahirwe bari bafite , aha nabo bagasanga leta  ibafashije  babasha kugera kuri y’amasoko bari basanzwe babonamo abaguzi benshi.

Marie Claire Umuhoza uhagarariye ihuriro AMIRWA  ry’abafite inganda zitunganya umusaruro w’ibigoli ugakorwamo ifu ya kawunga , avuga ko izi mpungenge zigaragazwa n’abacuruzi ari ikibazo kizwi  , kandi ko k’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF , harimo gukorwa ubuvugizi k’uburyo mu gihe cya vuba hari icyizere ko ibintu byasubira mu buryo kugera ku masoko bikaborohera.

Uruganda  JYMRS ruri mu nganda  zizwiho  ubuhanga  n’ubushishozi mugutunganya  umusaruro w’ibigori  muburyo bwizewe hano mu Rwanda. 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *