Abacuruzi bibukijwe kunoza umwuga wabo biteza imbere bakirinda uburiganya:PSF
Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 30 Nzeri 2019 ,mu Umujyi wa Kigali habereye inama yari igamije kungurana ibitekerezo yahuje abagize Urugaga rw’Abikorera m’u Rwanda PSF, Inzego z’umutekano n’Abacuruzi , aho Abacuruzi bibukijwe kunoza umwuga w’ubucuruzi bakora bakarushaho kwiteza imbere , ariko kandi bagaharanira kwirinda uburiganya ubwo aribwo bwose mu kurwanya ikibi.
Mu mpanuro zatanzwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera m’uRwanda PSF ,ndetse n’Umuyobozi watorewe guhagararira abandi bacuruzi , hagarutswe ku mikorere myiza ikwiye kuranga umwuga w’ubucuruzi buganisha ku iterambere ,aho abacuruzi basabwe kwamaganira kure icyabasubiza inyuma ,ahubwo bagakora akazi kabo muburyo bwa kinyamwuga,ndetse n’aho bigaragaye ko ubunyangamugayo bwatandukiriwe , haguhurizwa hamwe imbaraga mu kurwanya ikibi.
Abacuruzi bitabiriye iyi nama kandi bibukijwe guharanira ko uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa , agahabwa ibicuruzwa byujuje ibipimo bisabwa kandi bifite ubuziranenge.
Umuyobozi wari uhagarariye urwego rwa Polisi y’Igihugu CIP Joseph Nzabonimpa , akaba ari nawe ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage (Community policing) yibukije abacuruzi kugendera kure icyaha mu rwego rwo kunoza umwuga wabo ,abakangurira guca ukubiri no gukora ubucuruzi butemewe n’amategeko(Magendu) kuko abagerageza kugana iyo nzira ntakiza babikuramo uretse igihombo ndetse n’ibihano. Yahamagariye abacuruzi guharanira kwimakaza imitangire myiza ya serivisi (Customer Care) bagahora bazirikana ko iterambere ryabo rishingiye k’umuguzi ndetse no gukora ibihesha igihugu isura nziza.
Uwari uhagarariye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Egide Rwagihuta aganira n’abacuruzi yagarutse kubyo amategeko ahana y’u Rwanda ateganya , maze abasaba kwirinda gukora ibyaha bigendanye n’akazi kubucuruzi bakora , aho yatunze agatoki bamwe mubacuruzi bavugwaho kugabanya ibipimo by’ibicuruzwa bagambiriye kwiba umuguzi , aha akaba yabasobanuriye ko kwifuza indonke amaherezo biganisha uwabikoze ku guhanwa hifashishijwe amategeko.