Ababana n’ubumuga bw’uruhu barasaba Leta ko hakuriranwa abagifite umutima wa kinyamanswa wo ku bahohotera bitwaje indonke

Ababana n’ubu bumuga bw’uruhu bagaragaza kenshi impungenge  bahura nazo haba mu baturanyi cyangwa mu muryango bavukamo aho usanga abaturanyi baba bwira amagambo akomeretsa  ndetse abana babo bakababwira ko badakwiye gukina nabo ko bazabajyana ikuzimu nandi magambo akomeretsa   bityo bigatuma  bahora bigunze bonyine .

Sibyo gusa  abaturanyi  Kandi n’abandi Bantu bafite umutima wa kinyamanswa  baracyafite imyumvire iri hasi ko ababana n’ubumuga bw’uruhu ko Ari amaboro yifashishwa  mubibazo baba bafite mu mubiri wabo cyangwa  mu mashaba yakazi, 

Nko kubafata kungufu bavugako babacyiza imyaku cyangwa  indwara zananiranye abandi baka bajyana mu bapfumu ngo babone amashaba ,n’ibindi  bidakwiriye ikiremwa muntu,  bakabibakorera bigatuma ahora bigunze batibona muri sosiyete nyarwanda.

Hakizimana Nicodem , umuhuzabikorwa wa OIPPA ( Organization, Integration and Promotion of People with Albinism) Agira Ati.”  Imyumvire y’abaturage yahinduka, Leta y’u Rwanda igomba kugira icyo ikora ku abafite ubumuga bw’uruhu bakarindwa ihohoterwa bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kurinda ihohoterwa”.

Akomeza Avuga ko  bashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi ku ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa agasaba abafite ubwo bumuga ko bagomba kubigiramwo uruhare, batangira amakuru ku igihe , igihe Hari ugiye kubakorera  ihohoterwa iryari ryo ryose.

Hakizimana Nicodem , umuhuzabikorwa wa OIPPA

Hakizimana yongeyeho ko bafite  intego yo gukora ubuvugizi no guhindura imyumvire y’abaturage ku bafite ubumuga bw’uruhu , aho ihezwa mu miryango hari aho rikigaragara cyane n’ubwo bitakiri nka mbere, ibyose  byose n’ukubera imbaraga Leta igenda ibishyiramo n’indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abafite ubumuga muri rusange. Ibi ntabwo twabyigezaho twenyine, ahubwo ni uko dufite igihugu kitureberera.

Ibi bigaruka  kumiryango Kandi ivukamo ababana n’ubumuga bw’uruhu ko bagumya gutotezwa na babyayi babo n’abamwe bavukana mu muryango , ahusanga abo bavukana bahabwa amahirwe yokwiga ,ndetse bagahabwa n’ umunani ,abandi bagahezwa, ngo ntacyo bamaze,niyo bamukorera ibyo bakoreye abandi  bo  ntacyo babimarisha bagahitamo kubima amahirwe.

  Uwiringiyimana  joselyne n’umwe mu babana n’ubumuga bw’uruhu Agira Ati”.ndi  umubyeyi w’imyaka 30 , ufite ubumuga bw’uruhu,mama umubyara yari yarantanze mu bapfumu ariko Imana irandinda  sinagira icyomba .”

Yongeyeho ko kuri ubu yakuze atotezwa bigatuma bimugiraho ingaruka zokutibona muri sosiyete Nyarwanda .

By: Gasirikare Yves

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *