Ababana n’ubumuga bw’uruhu barasaba Leta ko hakuriranwa abagifite umutima wa kinyamanswa wo ku bahohotera bitwaje indonke
Ababana n’ubu bumuga bw’uruhu bagaragaza kenshi impungenge bahura nazo haba mu baturanyi cyangwa mu muryango bavukamo aho usanga abaturanyi baba bwira amagambo akomeretsa ndetse abana babo bakababwira ko badakwiye gukina nabo ko bazabajyana ikuzimu nandi magambo akomeretsa bityo bigatuma bahora bigunze bonyine .
Sibyo gusa abaturanyi Kandi n’abandi Bantu bafite umutima wa kinyamanswa baracyafite imyumvire iri hasi ko ababana n’ubumuga bw’uruhu ko Ari amaboro yifashishwa mubibazo baba bafite mu mubiri wabo cyangwa mu mashaba yakazi,
Nko kubafata kungufu bavugako babacyiza imyaku cyangwa indwara zananiranye abandi baka bajyana mu bapfumu ngo babone amashaba ,n’ibindi bidakwiriye ikiremwa muntu, bakabibakorera bigatuma ahora bigunze batibona muri sosiyete nyarwanda.
Hakizimana Nicodem , umuhuzabikorwa wa OIPPA ( Organization, Integration and Promotion of People with Albinism) Agira Ati.” Imyumvire y’abaturage yahinduka, Leta y’u Rwanda igomba kugira icyo ikora ku abafite ubumuga bw’uruhu bakarindwa ihohoterwa bashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kurinda ihohoterwa”.
Akomeza Avuga ko bashyize imbaraga mu gukora ubuvugizi ku ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa agasaba abafite ubwo bumuga ko bagomba kubigiramwo uruhare, batangira amakuru ku igihe , igihe Hari ugiye kubakorera ihohoterwa iryari ryo ryose.
Hakizimana yongeyeho ko bafite intego yo gukora ubuvugizi no guhindura imyumvire y’abaturage ku bafite ubumuga bw’uruhu , aho ihezwa mu miryango hari aho rikigaragara cyane n’ubwo bitakiri nka mbere, ibyose byose n’ukubera imbaraga Leta igenda ibishyiramo n’indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abafite ubumuga muri rusange. Ibi ntabwo twabyigezaho twenyine, ahubwo ni uko dufite igihugu kitureberera.
Ibi bigaruka kumiryango Kandi ivukamo ababana n’ubumuga bw’uruhu ko bagumya gutotezwa na babyayi babo n’abamwe bavukana mu muryango , ahusanga abo bavukana bahabwa amahirwe yokwiga ,ndetse bagahabwa n’ umunani ,abandi bagahezwa, ngo ntacyo bamaze,niyo bamukorera ibyo bakoreye abandi bo ntacyo babimarisha bagahitamo kubima amahirwe.
Uwiringiyimana joselyne n’umwe mu babana n’ubumuga bw’uruhu Agira Ati”.ndi umubyeyi w’imyaka 30 , ufite ubumuga bw’uruhu,mama umubyara yari yarantanze mu bapfumu ariko Imana irandinda sinagira icyomba .”
Yongeyeho ko kuri ubu yakuze atotezwa bigatuma bimugiraho ingaruka zokutibona muri sosiyete Nyarwanda .
By: Gasirikare Yves