Tanzania yasabwe gufungura abantu 10 yafunze ibashinja kubana bahuje ibitsina

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Amnesty International) wasabye Leta ya Tanzania gufungura abantu 10 bataye muri yombi na polisi bashinjwa kubana bahuje ibitsina bagafungirwa i Pongwe Beach.

Aba batawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bari bitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo bwabereye ku kirwa cya Zanzibar.

The Washington Post ivuga ko inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo muri ibyo birori kubera amakuru yatanzwe n’abaturage. Uretse 10 batawe muri yombi, abandi bagabo batandatu bari muri ubwo bukwe bahise bacika inzego z’umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Amnesty muri Afurika y’Iburasirazuba no mu biyaga bigari, Seif Magango, yavuze ko ari ikintu kibabaje nyuma y’uko Guverinoma yijeje ko ntawe uzatabwa muri yombi ku mpamvu zerekeye gukora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Dufite ubwoba ko aba bagabo bashobora guhatirwa gupimwa mu kibuno, uburyo Guverinoma yahisemo gukoresha mu guhinyuza ko abagabo badakorana ibijyanye noguhuza  ibitsina. Ibi ntabwo bikwiye kubaho, aba bagabo bagomba guhita barekurwa.”

Abatawe muri yombi ngo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace bakoreragamo ibirori kandi ngo nta cyaha na kimwe bashinjwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kotsa igitutu Guverinoma ya Tanzania, kubera icyemezo cyafashwe na Guverineri wa Dar es Salaam, Paul Makonda, cyo gutangira guhiga ababana bahuje ibitsina.

Human rights Watch nayo yagaragaje impungenge ku buryo Tanzania ikoresha mu gupima abagabo mu kibuno ngo irebe ko bataryamana.

Nyuma y’ibyatangajwe na Makonda, ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, ryavuze ko ibi bimeze nk’ibyigeze kubaho byo guhiga abarozi kandi bishobora gufatwa nk’ihohoterwa, ivangura n’ibindi bikorwa bibi byibasira ababana bahuje ibitsina.

Nyuma y’inkuru yo guta muri yombi ababana bahuje ibitsina itarakiriwe neza mu ruhando mpuzamahanga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania, yavuze ko yitandukanyije n’ibyavuzwe n’uyu muyobozi igaragaza ko atari umugambi wa Leta ahubwo ari uwe kugiti cye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *