Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y’urubyiruko i Dakar

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko, Jeux Olympiques de la Jeunesse. Perezida Kagame arifatanya na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, n’abandi bayobozi muri uwo muhango ubera kuri Stade Abdoulaye Wade. Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC).

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y'urubyiruko i Dakar

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko, Jeux Olympiques de la Jeunesse.

Perezida Kagame arifatanya na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, n’abandi bayobozi muri uwo muhango ubera kuri Stade Abdoulaye Wade.

Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), igahuza abakinnyi b’urubyiruko bafite impano, biganjemo abafite imyaka iri hagati ya 15 na 17. Uretse guhatana, inagamije kwimakaza indangagaciro za Olempike zirimo guharanira kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana n’ubufatanye.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bahatana mu mikino itanu, irimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, taekwondo na kung fu wushu.

Amarushanwa azabera mu mijyi ya Dakar, Diamniadio na Saly, akomeze kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Hateganyijwe abakinnyi bagera ku 2.700 bazahatana mu mikino 25, mu byiciro 153 bitangwamo imidali.

Kwakira iyi mikino byatumye Sénégal iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye igikorwa cya Olempike.

Perezida Kagaeme yakiriwe na Minsitiri w’Intebe Ahmadou Al Aminou Lo ku Kibuga cy’indege cya gisirikare cyitiriwe Léopold Sédar Senghor
Ibirori byo gufungura iyi mikino biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *