G20: Ba Minisitiri bigaragambije banga kwifotozanya na Lavrov

Ifoto y’abitabiriye inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba G20 i Atlanta muri Amerika ntiyafashwe nyuma y’uko bamwe mu badipolomate b’i Burayi banze kuyifotoranyamo na mugenzi wabo w’u Burusiya, Sergei Lavrov.

BBC yatangaje ko abayobozi babiri bayihamirije ko iyi foto yari iteganyijwe ku wa Gatanu yahagaritswe. Ubusanzwe, iba ihuriyemo abahagarariye ibihugu byitabiriye inama.

Inama yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yaranzwe n’impaka ku ntambara u Burusiya burimo muri Ukraine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Ed Miliband, yabwiye Lavrov ko bizwi uwatangije intambara, ashinja ubutegetsi bw’u Burusiya kwica abasivili.

Ed Miliband attends the G20 foreign ministers’ meeting in Atlanta. Pic: Reuters

Yasabye ibihugu kongera igitutu mu by’ubukungu na dipolomasi kuri Moscou kugira ngo haboneke amahoro arambye muri Ukraine. Yavuze ko intambara igira ingaruka ku ngufu, ubucuruzi n’ibiribwa ku isi.

Umuyobozi wo muri Amerika yabwiye BBC ko bahisemo kureka ifoto kugira ngo kutumvikana kuri uwo muhango kutabangamira ibiganiro.

Ukraine, itari umunyamuryango wa G20, ntiyatumiwe muri iyi nama, nubwo yagiye itumirwa mu zindi nk’izi.

Abayobozi batandukanye banze kwifotozanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *