Umutekano w’ibiribwa ntugarukira gusa ku kugira ibiryo bihagije – Minisitiri Ndabamenye
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, mu birori byabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026. Ibi birori byaranzwe n’ibikorwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere imirire myiza no gushishikariza abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Dr. Solange Uwituze, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’Akarere ka Gatsibo, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) mu Rwanda, Mohamed Aw-Dahir n’abandi.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhange udushya none, dutegure ejo heza.” Hibanzwe ku kugaragaza ko kwihaza mu biribwa bisaba gukoresha ikoranabuhanga, guhanga udushya no gufatanya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi burambye.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yasabye abahinzi n’aborozi kongera umusaruro bakoresha neza ifumbire, bakurikirana imyaka yabo kandi bakarwanya indwara n’ibyonnyi byangiza ibihingwa. Yabasabye kandi kubika amazi y’imvura kugira ngo azifashishwe mu kuhira imyaka no guha amatungo amazi, gutegura neza uburyo bwo kubika umusaruro no kuwugeza ku masoko.
Yashishikarije abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, aho Leta ibunganira mu kwishyura 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi. Yibukije aborozi kandi ko bakwiye gutera ubwatsi buhagije, guha amatungo amazi meza no kuyakingira indwara kugira ngo umusaruro w’amata wiyongere.
Minisitiri Ndabamenye yashimangiye ko kwihaza mu biribwa bidashingiye gusa ku kugira ibiribwa bihagije, ahubwo ko bikubiyemo no kubona indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri. Yasabye abaturage gukomeza gutera ibiti by’imbuto no kubyitaho, by’umwihariko mu mashuri, kugira ngo abana n’abaturage muri rusange barusheho kubona indyo iboneye.
Yagize ati: “Kugira ngo tubone ibiribwa bihagije hari ibyo tugomba kwitaho kuruta ibindi. Muri iyi minsi hashyizwe imbaraga mu bijyanye no kwita ku bihingwa kugira ngo tuzamure umusaruro, hagiyemo ibikorwa byo gufasha abahinzi cyangwa se gukorana n’abahinzi kugira ngo tubagare imyaka twateye kandi tuyishyireho ifumbire, ari imwe mu ngamba zo kuzamura umusaruro ndetse twibanze mu byanya bigega biri muri aka karere nubwo igikorwa kiri mu gihugu hose.”
Yakomeje agira ati: “Abaturage bitabiriye guhinga, bitabira gutegura imirima, bitabira gutera kare, bikaba bitanga icyizere cy’uko uko tuzajya tugenda twizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, u Rwanda na rwo ruzajya ruba ruri gutera imbere mu bijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse no guhangana n’ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
Mu bikorwa byaranze ibi birori harimo kugabira inka imiryango itishoboye binyuze muri gahunda ya Girinka. Iki gikorwa kigamije gufasha imiryango kubona amata, kunoza imirire, kongera umusaruro w’ubworozi no kwiteza imbere.
Abayobozi n’abafatanyabikorwa kandi bifatanyije n’abaturage mu gutera ubwatsi bw’amatungo buzwi nka Juncao Hybrid Napier, mu Murenge wa Kiziguro. Ubu bwatsi bugamije gufasha aborozi kubona ibiryo by’amatungo bihagije kandi bifite intungamubiri, bityo bakongera umusaruro w’amata. Iyi gahunda initezweho kugira uruhare mu kubungabunga ubutaka no guteza imbere imibereho y’aborozi.
Abitabiriye ibi birori banasuye imurikabikorwa ryagaragazaga ibikorwa by’abahinzi, amakoperative n’inganda, birimo udushya n’ikoranabuhanga bigamije kongera umusaruro no guteza imbere ubuhinzi burambye. Hanakozwe umuganda wo gutera ibiti by’imbuto, ikawa n’insina, ndetse no kwita ku bihingwa by’ibigori hagamijwe kurwanya indwara n’ibyonnyi birimo nkongwa.
Uretse ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, abakozi b’ubuzima bo mu Bitaro bya Kiziguro bapimye abaturage indwara zitandura zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete. Banapimye ibipimo bifasha kumenya niba ibiro by’umuntu bijyanye n’uburebure bwe, banagira inama abitabiriye ku buryo bwo kwirinda indwara no kwisuzumisha hakiri kare.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yashimiye abitabiriye ibi birori, avuga ko bishimiye ko Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa wizihirijwe muri aka karere. Yagaragaje ko abaturage ba Gatsibo bamaze gutera imbere mu kubona ibiribwa.







