Tshisekedi tuzamujyana kumwigisha i Rumangabo- Lt Col Musubao wa FRN
Lt Col Alfred Musubao uri mu bofisiye bakuru b’umutwe wa FRN urwanya ubutegetsi bwa RDC, yatangaje ko bazajyana Perezida Félix Tshisekedi mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo kumwigisha uko akwiye kuyobora.
Uyu murwanyi yagaragarije abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko FRN ikomeje kwaguka kandi ko abayiyungaho bahabwa amahugurwa abafasha gusobanukirwa neza urugamba binjiyemo kugira ngo bazashobore kuzana impinduka nziza muri RDC.
Ati “Nta kindi turwanira keretse impinduka. Abandi bantu baraje, barahinduka, ubutaha na Tshisekedi azaza, tumuzamure Rumangabo, yige, tumwigishe, asobanukirwe uko yarinda abaturage. Twiteguye kumwakira ariko tuzabanza duhindure ikiri mu mutwe we.”
FRN yashinzwe tariki ya 12 Ukwakira 2026, ikomoka kuri AFC/M23 yasheshwe. Ubu iyoborwa na Joseph Kabila wayoboye RDC, wungirijwe na Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Gen Maj Sultani Makenga.
Kuva Kabila yinjira mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa RDC, hari abanyapolitiki ndetse n’abasirikare bo mu ngabo z’igihugu biyunze kuri FRN, bagaragaza ko biteguye kwifatanya kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

