Undi Jenerali yateye umugongo Tshisekedi yiyunga kuri Kabila

Brig Gen Germain Katanga, umwe mu ndwanyi zikomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yateye umugongo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yinjira mu mu mutwe wa FRN uyobowe na Joseph Kabila.

Amakuru y’uko Katanga yinjiye muri FRN yatangiye gukwirakwira ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Katanga yavukiye muri Ituri ku wa 28 Mata 1978. Yamenyekanye cyane mu ntambara zabereye muri Ituri hagati y’umwaka wa 1999 na 2007, ubwo yari umwe mu bayobozi b’umutwe wa FRPI.

Uyu mutwe washinzwe mu Ugushyingo 2002, Katanga awuyobora guhera mu ntangiriro za 2003.

Force de Résistance Patriotique en Ituri ya Katanga yakoranye cyane n’umutwe wa Front des Nationalistes et Intégrationnistes (FNI) mu mirwano wahanganagamo na Union des Patriotes Congolais (UPC) ya Thomas Lubanga.

Mu mpera za 2004, Katanga yagizwe Brig.Gen mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu rwego rw’amasezerano yari agamije guhuza imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta.

Icyakora, mu 2005 yarafashwe ashinjwa kugira uruhare mu byaha byakorewe muri Ituri, birimo iyicwa ry’abakozi icyenda b’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ku wa 2 Nyakanga 2007, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi.

Ku wa 17 Ukwakira 2007, yashyikirijwe urwo rukiko i La Haye mu Buholandi, atangira kuburanishwa ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Urubanza rwe rwibanze ku gitero cyagabwe ku mudugudu wa Bogoro, muri Ituri, ku wa 24 Gashyantare 2003, kigahitana abasivili bagera kuri 200.

Katanga yashinjwaga ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, guhindura abantu imbata z’imibonano mpuzabitsina, gukoresha abana mu gisirikare, kugaba ibitero ku basivili no gusenya imitungo.

Ku wa 7 Werurwe 2014, ICC yamuhamije ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, bijyanye n’uruhare rwe mu gitero cya Bogoro, imukatira igifungo cy’imyaka 12.

Nyuma yaje kwimurirwa i Kinshasa kugira ngo arangirize igihano cye muri RDC, aho yari kumwe n’abandi bantu bari barakatiwe n’uru rukiko, barimo Thomas Lubanga.

Katanga yari azwi ku izina rya ‘Simba’, risobanura intare mu Giswayili. Izina rye ryakunze kugarukwaho mu nkuru z’intambara mu ntara ya Ituri.

Brig Gen Katanga yinjiye muri FRN akurikiye abandi basirikare bakuru bahoze muri FARDC barimo Général de Brigade François Kamanzi yari umukuru w’ibikorwa mu karere ka 12 ka gisirikare mu ngabo za DRC ko mu ntara ya Kongo-Central.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *