Amerika irateganya kubuza ibigo by’itumanaho byo mu Bushinwa gukoresha nimero za telefoni zo muri Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya mu gihe cya vuba gufatira ibihano ibigo by’itumanaho byo mu Bushinwa, zibibuza gukoresha mu buryo butaziguye nimero za telefoni zo muri Amerika kubera impungenge z’umutekano w’igihugu, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Iki cyemezo kigamije cyane cyane gukumira uburiganya bukorwa hakoreshejwe telefoni zikoreshwa mu guhamagara abantu benshi icyarimwe .
Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Amerika (FCC) yatangaje ku munsi w’ejo ko ku itariki 19 Ugushyingo (11) izatora umwanzuro wo kubuza ibigo birimo China Mobile, China Telecom, China Unicom n’ibindi bitanga serivisi zikoresha internet gukora itumanaho rishingiye kuri nimero za Amerika mu buryo butaziguye.
Ku bigo bitanga serivisi za Voice over Internet Protocol (VoIP) – ikoranabuhanga rihindura amajwi mo amakuru y’ikoranabuhanga akoherezwa hifashishijwe internet yihuta -, gukoresha nimero mu buryo butaziguye birahendutse kandi byorohereza gutanga serivisi zigezweho.
Perezida wa FCC, Brendan Carr, yagize ati: “Iki cyemezo kizakomeza gushimangira umurongo wa mbere wo kwirinda abakora ibikorwa bitemewe, n’abakoresha telefoni mu buriganya.”
Ambasade y’u Bushinwa muri Amerika ntiyahise igira icyo itangaza kuri uyu mwanzuro.
FCC yatangaje ko ishaka no kubuza ibigo bitanga serivisi zishingiye kuri internet gukoresha ibikoresho by’ibigo biri ku rutonde rw’ibiteza umutekano muke wa Amerika, birimo Huawei na ZTE.
Urwo rwego rwongeyeho ko guhera mu Ukuboza (12) 2028 ruzabuza laboratwari zose zo mu Bushinwa kugenzura cyangwa gupima ibikoresho by’ikoranabuhanga by’Abanyamerika.
Rwanavuze ko rushobora gukuraho uburenganzira bwo gukoresha nimero zo muri Amerika ku bigo by’Abashinwa ruzasanga bishobora guteza ikibazo ku mutekano w’igihugu.
FCC yari yaranabujije China Mobile, China Telecom na China Unicom gutanga serivisi mpuzamahanga z’itumanaho muri Amerika.
Hari n’izindi ngamba zirimo gusuzumwa, zirimo kubuza ibi bigo kwihuza n’imiyoboro y’itumanaho yo muri Amerika no kubuza ibikorwa by’ibigo bibika amakuru (data centers) bikorera muri icyo gihugu.
Mu myaka yashize, impungenge z’uko u Bushinwa bushobora gukoresha amakuru y’itumanaho cyangwa ibikorwa remezo bya Amerika mu butasi zakomeje kwiyongera.
Mu mpera za 2024, Washington yatangaje ko umutwe w’ubutasi bwo kuri internet ushyigikiwe na leta y’u Bushinwa uzwi nka Salt Typhoon wibye inyandiko z’amatelefone y’abakiliya, amakuru y’itumanaho yo muri Amerika ndetse ukinjira mu miyoboro n’ibigo by’itumanaho by’Abanyamerika.
Muri uyu mwaka, FBI yavuze ko ibikorwa by’uyu mutwe wa Salt Typhoon bikomeje kuba ikibazo gikomeye kugeza n’ubu.
Muri Nyakanga (7), FCC yongeye gushyira ku rutonde rw’ibigo bishobora guteza umutekano muke ikigo cyo muri California cyitwa Digitalsystem Technology, ivuga ko gifitanye isano n’ibigo by’itumanaho byo mu Bushinwa kandi kikaba gifitwe n’umwenegihugu w’ubushinwa.
Ku ruhande rwabwo, u Bushinwa bwakomeje guhakana ibirego byose bushinjwa, birimo ubutasi bwo kuri internet no kwinjira mu makuru y’itumanaho ya Amerika.
