Tibor Nagy yanenze ibihano  Amerika yafatiye u Rwanda

Umunyamerika Tibor Nagy wahoze ari umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika k’umugabane w’Afurika , yatangaje kurubuga rwa X(Twitter) ko ibihano Washington yashyize ku Rwanda mu birego bifite aho bihuriye n’urugamba rurimo kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kivu zombi bidakwiye kugira ingaruka kubaturage b’u Rwanda , cyane cyane ko bidakwiye kwimurira ingaruka n’uburemere bwabyo ku banyarwanda.

Yatanze inama kubijyanye n’amahoro aho yavuze ko niba Amerika ishaka kugira uruhare mu kurangiza amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi yakagombye guhitamo ubundi buryo bwiza butabogama.

Yanagarutse kuburyo bwo guhana uruhande , asobanura ko guhana uruhande rumwe gusa nk’uko bimeze kuri ibi bihano bishobora kubangamira imbaraga zo kugera ku mahoro arambye nkuko bihora byifuzwa ndetse hakaboneka n’abahuza.

ibi bije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama Credit and Savings Society (Zigama CSS), ivuga ko byagize uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *