Inyungu za AI zizarushaho kuba nyinshi twese nitugira ijambo mu kugena ahazaza hayo- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko inyungu z’ubwenge buhangano (AI) zizarushaho kwiyongera igihe buri wese azaba afite ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga, asaba ko hashakwa ibisubizo bifatika bituma rigirira abantu bose akamaro.

Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026, mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, ‘AI for Good Global Commission’, abereye umuyobozi afatanyije na Marc Benioff, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Salesforce. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya Village Urugwiro bugaragaza ko iyi nama yitabiriwe kandi na Doreen Bogdan-Martin, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), akaba anafatanya na Perezida Kagame kuyobora iyi komisiyo, hamwe n’abandi bayigize.

Abitabiriye basuzumye ibimaze kugerwaho, baganira ku ntambwe zigamije gutuma inyungu za AI mu bukungu n’imibereho myiza zigera ku bantu hirya no hino ku Isi.

Perezida Kagame yashimangiye ko kugira uruhare mu kugena icyerekezo cy’iri koranabuhanga ari ingenzi mu kongera inyungu rishobora gutanga.

Ati “Inyungu za AI zizarushaho kwiyongera twese tugira ijambo mu kugena ahazaza h’iri koranabuhanga rishya. Nka Komisiyo, inshingano yacu ni ugukomeza kwibaza ibibazo bikwiye, no kubiha umwanya, ubumenyi n’umutungo kugira ngo tubone ibisubizo bifatika.”

Komisiyo Mpuzamahanga ya AI for Good ishyigikiwe na ITU na UNESCO, ikaba igamije gutuma ubwenge buhangano bufasha kugabanya ubusumbane hagati y’ibihugu mu ikoranabuhanga, cyane cyane ibyateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Imirimo yayo yubakiye ku byagezweho na Komisiyo ya Loni yari ishinzwe gukwirakwiza internet kuva mu 2010 kugeza mu 2025. Yibanda ku kuyobora ibiganiro ku mikoreshereze ya AI, gushyiraho amahame ngenderwaho mu bya tekiniki no gufasha ibihugu kubaka ubushobozi muri iri koranabuhanga.

Ihuza abayobozi barenga 40 bo mu nzego zitandukanye, barimo ab’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga nka Nvidia, Amazon na Microsoft, hamwe n’abakuru b’ibihugu, abaminisitiri n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Mu nshingano Perezida Kagame ashyira imbere muri iyi komisiyo harimo guharanira ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bidasigara inyuma mu ikoranabuhanga rya AI, kandi ko amahirwe ritanga abyazwa umusaruro binyuze mu ishoramari rifatika no guhanga ibishya.

Inama ya Komisiyo ya AI for Good yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *