Abacanshuro biciwe muri Congo baba ari bo bateye Amerika gufatira u Rwanda ibihano?

Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifatiye ibihano Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda, ivuga ko “yohereje ingabo ibihumbi n’ibihumbi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho ababikurikiranira hafi basanga iyicwa ry’abacanshuro b’abazungu riheruka ryabigizemo uruhare, mu gihe Guverinoma ya Kinshasa yakomeje gutsimbarara yemeza ko ihanganye n’Ingabo z’u Rwanda aho guhanganan’ inyeshyemba.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Ukwakira, nibwo Amerika yafatiye ibihano Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Zigama CSS ishinja u Rwanda kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu Masezerano ya Washington no gukomeza gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, inkunga Amerika ivuga ko inyuzwa muri Zigama CSS.

U Rwanda kandi rwashinjwe kuhereza intwaro zifite ikoranabuhanga riteye imbere zirimo misile zikora ku butaka no mu kirere n’ibikoresho byangiza itumanaho ngo bigira ingaruka ku ndege za gisivili mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ku ruhande rwe yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko “u Rwanda ruhora rwiteguye gushyira mu bikorwa byimazeyo amasezerano ya Washington, ariko bikajyana n’ubushake bwa DRC bwo gusohoza ibyo rwiyemeje, kandi umuhuza akabaza impande zombi inshingano zazo.” Yavuze ko ibyo DRC yiyemeje “bitubahirijwe rwose, kandi ntacyo ibazwa,” ku isezerano ryo gusenya FDLR.

Ibi bihano bije nyuma y’ibyumweru umucanshuro Tim Kennedy arashwe inshuro eshatu mu burasirazuba bwa Congo, ndetse hakicwa n’undi mucanshuro ukomoka muri New Zealand.

umucanshuro Tim Kennedy

Ababikurikiranira hafi nk’umunyamakuru Mario Nawfal, bavuga ko iyi ntambara yo muri Congo ari na yo abacanshuro ba Erik Prince (inshuti magara ya Trump) barimo kurwanamo ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aba bacanshuro ku ikubitiro bari bafite inshingano zo kurinda no gusoresha ahacukurwa amabuye y’agaciro Washington yifuza ko amasosiyete y’Abanyamerika ajya gukorera, ariko nyuma batangira kwivanga mu ntambara. Igico cyo muri Nzeri cyakomerekeje Kennedy ndetse n’icyahitanye uwahoze ari umukomando wa New Zealand, Justin Conaglen, muri Kanama 2026 cyabereye muri ibyo bice.

Mario Nawfal avuga ko ibi bihano rero bishyira Guverinoma ya Amerika aho Prince yari asanzwe: ku ruhande rwa Tshisekedi mu kurwanya u Rwanda, rwari rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Washington kugeza igihe amasezerano y’amabuye y’agaciro yahaga Congo agaciro kurusha u Rwanda.

Umucanshuro Erik Prince ni muntu ki kuri Trump?

Erik Prince, washinze Blackwater akaba n’umuyobozi wa Vectus Global, ni umuterankunga ukomeye akaba n’inshuti ya Perezida Donald Trump wasabye ubuyobozi kwegurira abikorera ibikorwa bitandukanye bya gisirikare, by’umutekano, ndetse n’ibyo kwirukana abimukira.

Bivugwa ko Prince hamwe n’itsinda ry’abashoramari bigenga basabye ubuyobozi bwa Trump gukoresha ibigo by’umutekano by’abikorera kugira ngo bifashe mu bikorwa byo kwirukana ku bwinshi abimukira.

Prince kandi akomeje kugirana umubano wa hafi n’abegereye Trump, barimo nk’umuyobozi w’ubutasi bw’igihugu (Director of National Intelligence), Tulsi Gabbard ndetse n’uwahoze ari umuyobozi w’ibikorwa byo kwamamaza Trump witwa Steve Bannon. Ndetse, mushiki wa Prince witwa Betsy DeVos, yabaye minisitiri w’uburezi muri manda ya mbere ya Trump.

Binyuze mu kigo cye cyitwa Vectus Global, Prince yaboneye amasezerano yo kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi no kurinda umutungo kamere muri Haiti no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho ari gukorera ubu, kandi abayobozi ba Amerika babona inyungu zifatika.

Muri manda ye ya mbere mu Kuboza 2020, Perezida Trump yahaye imbabazi abahoze ari abacanshuro ba Blackwater bari barahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe i Bagdad mu 2007.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *