FDLR ibangamiye ukubaho k’u Rwanda – Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda

Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane, yashimangiye ko umutwe w’inyeshyamba wa FDLR atari gusa ikibazo cy’umutekano muke mu karere, ahubwo ari ikibazo gikomeye gishyira mu kaga kubaho kw’igihugu nk’u Rwanda.

FDLR ibangamiye ukubaho k'u Rwanda – Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo mu Rwanda

Mu minsi ishize Ambasaderi Tinyiko n’abandi bane, bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Afurika y’Epfo yaherukaga kugira Ambasaderi mu Rwanda mu mpera za 2024, ubwo Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye iki gihugu yari yushije ikivi cye. Yari yarageze mu Rwanda mu 2020.

Mu kiganiro na The NewTimes, Ambasaderi Tinyiko yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira Akarere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo kurinda ubusugire bwarwo binyuze mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Yagize ati “Buri gihugu ni cyo kigena ibigishyira mu kaga, kandi tuzi ko FDLR atari ikibazo gusa, ahubwo ni ikibazo gishyira mu kaga ukubaho kw’igihugu, kandi tubyumvikanaho n’u Rwanda. Rufite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda ubusugire bw’ubutaka bwabo kugira ngo budahungabanywa n’icyo kibazo, byaba bishyigikiwe n’igihugu baturanye cyangwa n’abandi baturuka hanze yacyo.”

Amb. Tinyiko George Hlungwane wa Afurika y’Epfo yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera gutangira inshingano ze mu Rwanda mu minsi ishize

Mu myaka myinshi, u Rwanda rwakunze kugaragaza impungenge zikomeye ku mikoranire ya FDLR n’ingabo za leta ya Congo ndetse n’ingengabitekerezo yayo ya jenoside idacika, impungenge zagiye zimwa agaciro n’umuryango mpuzamahanga.

Ubu butumwa bwa Ambasaderi Tinyiko buje busobanura neza aho Afurika y’Epfo ihagaze nyuma y’uko ingabo zayo zari ziri mu zigize ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC).

Ambasaderi Tinyiko yashimangiye ko inshingano z’ibanze za SAMIDRC zari izo kurinda abasivili gusa, nubwo yemeye ko ukuri kw’ibyaberaga ku butaka n’ibibazo mu ihanahanamakuru, byatumye benshi bashidikanya ku ntego zayo.

Yongeye gushimangira ko Afurika y’Epfo idashyigikiye umutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Yagarutse ku masezerano y’amahoro asanzweho, nk’ay’i Luanda na Nairobi, asaba RDC kwambura intwaro no guhagarika gufasha FDLR.

Yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa aya masezerano biteye inkeke, aho yavuze ko “Iyo mwemeranyijwe ku kintu, mugomba kugishyira mu bikorwa kuko amasezerano aba agamije kureba ko abantu bagera ku gisubizo.”

Ku kibazo cy’umutekano muke imbere muri RDC, Ambasaderi Tinyiko yagiriye inama ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yo gushyiraho ibiganiro bihuza Abanye-Congo bose nta n’umwe uhejwe, nk’uko Afurika y’Epfo yabigenje mu biganiro bya ‘CODESA’ byarangije ivanguraruhu (Apartheid).

Yanenze yivuye inyuma ibihugu byo mu Burengerazuba n’abandi banyamahanga bitambika amahoro bakongeza amakimbirane, yemeza ko babikora bagamije gusa gukomeza gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.

Ambasaderi Tinyiko yavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira busesuye bwo kurinda ubusugire bwarwo

Kuzahura umubano hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda nk’intego

Nyuma y’imyaka hafi icumi y’umubano utifashe neza, ibi bihugu byombi birimo gukora cyane kugira ngo bizahure umubano wabyo.

Ambasaderi Tinyiko yavuze ko “Twisanze ibihugu bya Afurika bikeneranye uyu munsi kurusha uko byigeze gukenerana mu bihe byashize. U Rwanda na Afurika y’Epfo bihuje cyane imyumvire mu kubaka umugabane binyuze mu gukomeza inzego zawo.”

Ibi byashimangiwe mu minsi ishize, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yakirwaga i Pretoria na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, baganira ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko ku ngingo z’ingenzi zo gukomeza inzego za Afurika.

Ibi biganiro byarangiye Afurika y’Epfo yemeye kongera guha Visa Abanyarwanda bafite pasiporo zisanzwe bitarenze mu 2027, ibihugu byombi binasubizaho komisiyo ihuriweho y’ubufatanye (JCC) yahoze ari inkingi ikomeye y’umubano wabyo.

Byitezwe ko Komisiyo Ihuriweho (JCC) izaterana bitarenze mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha kugira ngo yige ku mahirwe ahuriweho mu nzego zirimo ubuhinzi, ibikorwaremezo, n’ubutabera.

Kuri iyi ngingo y’ubutabera, Ambasaderi Tinyiko yagize ati “Twiteze ko inzego z’ubutabera zizaba ziri muri iyi Komisiyo. Urwego rw’Ubutabera rw’u Rwanda ruzahura na bagenzi babo… bashyire ku meza ibibazo byose by’amategeko bifuza kugaragaza, maze inzego zombi zemeranye ku murongo w’ibikorwa (MoU) w’uburyo ibibazo byose bizakemurwa.”

Aha ni ho yakomoje ku kibazo kimaze igihe kirekire cy’abantu bashakishwa n’u Rwanda bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo.

Yemeye ko Leta ye izi neza ko u Rwanda rwifuza cyane ko aba bantu bashyikirizwa ubutabera. Yagaragaje ko nubwo Afurika y’Epfo igendera ku masezerano mpuzamahanga agenga impunzi, ibi bitabaha icyuho cyo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu.

Yagize ati “Icyo nshobora kubizeza ni uko, nk’igihugu, dufite umurongo ntakuka w’uko tutazigera twemerera itsinda iryo ari ryo ryose kwisuganya ngo rihungabanye ubutegetsi bw’ikindi gihugu tureba. Tuba tubakurikirana… Twababwiye ko batazigera bisuganyiriza ku butaka bwacu bashaka guhirika ubutegetsi.”

Mu gushimangira ubushake bwa politiki bw’iki gihugu mu kuzahura umubano, Ambasaderi Tinyiko yatangaje ko batangiye kongera umubare w’abakozi bakorera muri Ambasade yabo i Kigali, bava kuri bane bagera kuri batanu, kandi mu mwaka utaha bakazongeramo undi mudipolomate mukuru.

Ubu bufatanye bushya kandi buzarenga imbibi z’umugabane wa Afurika, bukomereze mu nzego mpuzamahanga, aho Afurika y’Epfo yemeye kuzashyigikira u Rwanda mu kwiyamamariza umwanya mu Nama Nyobozi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU).

Ku rundi ruhande, mu by’umutekano, Ambasaderi Tinyiko, yanagarutse ku bikorwa by’ubufatanye mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, asobanura ko ubufatanye hagati y’ingabo za SADC n’Ingabo z’u Rwanda [RDF] bwari bwiza kandi buhujwe neza.

Uretse ubufatanye mu bya politiki n’umutekano, Ambasaderi Tinyiko yavuze ko ibihugu byombi byiteguye gufatanya mu mikino, by’umwihariko umushinga w’u Rwanda wo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 mu myaka ya 2030.

Yavuze ko Afurika y’Epfo, yigeze kwakira F1 mu 1993, yiteguye guha u Rwanda ubufasha bwose ruzakenera mu by’inganda n’ibikorwaremezo kugira ngo iri siganwa rizagende neza.

Yashimangiye ko ubu ari ubufatanye bwa Afurika yose ati “Kuri F1, u Rwanda ni Afurika, kandi twiteguye gutanga ubufasha bwose tuzasabwa.”

Ambasaderi Tinyiko yemeye ko Leta ye izi neza ko u Rwanda rwifuza abantu bashakishwa n’ubutabera bahawe ubuhungiro muri Afurika y’Epfo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *