Abarenga 1000 bagiye guhatanira ubuyobozi bw’uturere mu Rwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abarenga 1000, batanze kandidatire zabo bashaka kujya mu Nama Njyanama z’Uturere, ari nabo batorwamo abagize Komite Nyobozi igizwe na Meya na ba Visi Meya babiri.
Byatangajwe na Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, kuri uyu wa Gatanu, mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rwinjire mu matora y’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.
Ni amatora azaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Ukwakira 2026. Abagize Inama Njyanama z’Uturere bo bazatorwa mu Ugushyingo.
Kwakira Kandidatire z’abashaka kujya mu nama njyanama z’uturere byatangiye kuwa 10 Ukwakira birangira kuwa 21 Ukwakira 2026
