TVA ya 18% ije mu gihe amahoteli yabuze abakiliya
Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize mu bikorwa umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18% ku serivisi z’amahoteli na resitora, bamwe mu bakora muri uru rwego bavuga ko uyu musoro uje mu gihe ibikorwa byabo bitarongera gusubira ku rwego byariho mbere, cyane cyane ku mahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no mu turere twegereye umupaka uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo urwego rw’ubukerarugendo muri rusange rukomeje kwiyongera ku rwego rw’igihugu, abafite amahoteli muri utu duce bavuga ko bo bakomeje guhura n’igabanuka ry’abakiliya, ibintu bavuga ko byagabanyije inyungu ndetse bikagira ingaruka ku mikorere yabo ya buri munsi.

Umukozi ushinzwe kwakira abakiliya muri Hotel Muhabura, Ufite amazina xxx yavuzeko atemerewe kuvugira ikigo akorera, yavuze ko ibibazo byatangiye mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya TVA ya 18%.
Yagize ati: “Mu bihe bishize twakiriye abakiliya benshi baturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko kubera ingamba zo gukumira Ebola n’igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abambuka umupaka, umubare wabo waragabanutse cyane. Ubu hiyongereyeho TVA, birushaho kugora ubucuruzi.”
Yakomeje avuga ko ikibazo nyamukuru atari umusoro ubwawo, ahubwo ari uko washyizweho mu gihe isoko rigifite intege nke.
“Ntiduhakana ko igihugu gikenera imisoro. Icyo twifuza ni uko habaho ibiganiro n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uko uru rwego rwafashwa gukomeza gukora. Twizera ko igihe ikibazo cya Ebola kizaba cyarangiye, urujya n’uruza rw’abambuka umupaka ruzongera kwiyongera, bityo n’abakiliya bakagaruka.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko ubukerarugendo bukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’u Rwanda. Mu mwaka wa 2025, uru rwego rwinjirije igihugu miliyoni 685 z’Amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 647 zinjiye mu 2024. Mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahuriro mpuzamahanga (MICE), u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 165, zinjije miliyoni 94.7 z’Amadolari ya Amerika, zikitabirwa n’abasaga 61,000.
Icyakora, abakora amahoteli bavuga ko nubwo iyo mibare ishimishije ku rwego rw’igihugu, hari uturere tutarayungukiramo ku rugero rumwe bitewe n’imiterere y’isoko n’igabanuka ry’abakiliya bo ku mipaka.
Ku ruhande rwa Leta, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasobanuye ko ivugururwa ry’imisoro rigamije kwagura umusoro ukusanywa no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere. RRA ivuga ko izi mpinduka zizafasha kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.

Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko imisoro ari inkingi y’iterambere, ariko bakavuga ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo harebwe uko politiki z’imisoro zashyirwa mu bikorwa mu buryo burengera ubushobozi bw’abashoramari, cyane cyane mu nzego zishingiye ku bukerarugendo.
Mu bafite amahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bagizweho ingaruka n’igabanuka ry’abakiliya ndetse bagasaba ibiganiro na Leta ku ishyirwa mu bikorwa rya TVA ya 18%.
Mu gihe impande zombi zigaragaza impamvu zazo, abakora mu rwego rw’amahoteli bavuga ko icy’ingenzi atari ugukurirwaho imisoro, ahubwo ari ugushaka ibisubizo birambye byatuma ubukerarugendo bukomeza kuzamuka, ishoramari rikarindwa, n’uru rwego rugakomeza gutanga umusanzu warwo mu bukungu bw’u Rwanda.
By: Florence Uwamaliya
![]()

