AmakuruHEALTHImibereho myizaMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbuzimaUncategorized

Amerika yemeye inkunga ya miliyari 29 Frw ku bihugu birimo u Rwanda mu kurwanya Ebola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zongeye miliyoni 20$ (arenga miliyari 29 Frw) ku nkunga zageneye u Rwanda, u Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira.

Iyo nkunga izafasha ibyo bihugu kongera ubushobozi bwo gukumira Ebola aho itaragera no guhangana na yo mu bice yagezemo, kugira ngo idakomeza gukwirakwira ikaba yaba icyorezo kigoranye guhangana na cyo.

Ni inkunga yiyongereye ku yindi ya miliyoni 200$ Amerika imaze kugenera kurwanya Ebola kuva muri Mata 2026 aho ku ikubitiro yemeye gutanga miliyoni 124$ ubwo icyorezo cya Ebola cyatangiraga kuvugwa muri RDC.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika bugira buti “Iyi nkunga y’inyongera ya miliyoni 20$ izafasha ibikorwa byo kwitegura guhangana na Ebola mu Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo.”

Ubwo butumwa bugaragaza ko ayo mafaranga by’umwihariko azifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’ibigo bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, kunoza uburyo bwo gukurikirana abakekwaho iyo ndwara, kuyipima ndetse no kongera imbaraga mu gusuzuma Ebola ku mipaka.

Iyo nkunga kandi izafasha mu kongerera ubushobozi inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ubwandu ndetse no gufasha mu kubona ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu gihe habonetse abarwayi ba Ebola.

Amerika yatangaje ko aya mafaranga azanatuma ibi bihugu bizayahabwa birushaho kwitegura kwakira no kuvura abarwayi bashobora kugaragaraho Ebola mu gihe habaho ubwiyongere bw’iyi ndwara mu karere.

U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu byashyize imbaraga mu kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo, binyuze mu gukaza igenzura ku mipaka, kongera ubushobozi bwa laboratwari no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ku buryo bwo guhangana n’indwara nk’izo.

Iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Loading