Umunya-Somalia wangiwe kwinjira muri Amerika yashumbushijwe gusifura umukino wa PSG
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi(UEFA) yemeje ko umusifuzi Omar Artan wo muri Somalia uherutse kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari gusifura Igikombe cy’Isi 2026, ariwe uzayobora umukino wa UEFA Super Cup 2026, uteganyijwe ku wa 12 Kanama i Salzburg.
Uwo mukino uzahuza Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League 2025-2026 n’ikipe ya Aston Villa yegukanye UEFA Europa League y’uwo mwaka w’imikino.
UEFA kuba itoranyije Omar Artan bifatwa nko kumuha icyubahiro n’agaciro yambuwe ndetse ni n’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo mu misifurire, ndetse bikagaragaza ukwizerwa n’iterambere ry’abasifuzi bo muri Afurika mu marushanwa mpuzamahanga.
Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika, yahise anakurwa ku rutonde rw’abazasifura b’iri rushanwa.
Nta mpamvu nimwe yatangajwe yatumye uyu musifuzi akumirwa muri Amerika, gusa ariko bihuzwa no kuba Somalia iri mu bihugu byinshi biri ku rutonde rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Trump aho abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musifuzi wari afite ibyangombwa byemewe ndetse na Visa, aho igihugu cye cyari cyamuhaye pasiporo y’abadipolomate, yavuze ko yamaze amasaha 11 abazwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse afungirwa muri kasho amasaha menshi mbere yo gutegerwa indege yamusubije i Istanbul muri Turikiya akabona kugaruka iwabo muri Somalia.
Icyemezo cyo guha Omar Artan kuyobora umukino wa UEFA Super Cup 2026 cyafashwe kandi mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya UEFA na CAF, agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’imisifurire.
Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane y’i Burayi na Afurika, binyuze mu guteza imbere umupira w’amaguru mi nzego zose no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, uburinganire no kurwanya ivangura.
Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko Omar Artan ari umusifuzi ukiri muto ariko ufite inararibonye, wagaragaje ubushobozi bwe ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ya CAF.
Yagize ati: “Umupira w’amaguru ugamije guhuza abantu, kandi UEFA yifuje guha icyubahiro Omar ndetse n’ubuhanga bwe budasanzwe bwatumye ahabwa uyu mwanya ukomeye. Ndashimira cyane mugenzi wanjye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ku bufatanye yagize muri iki gikorwa.”
Ku ruhande rwa CAF, Perezida Dr Patrice Motsepe yavuze ko Omar Artan yateye ishema Somalia ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange, anashimangira ko ibihembo yahawe nk’umusifuzi w’umwaka wa CAF 2025 no kuba yari yaremejwe kuzasifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ari ikimenyetso cy’ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga.
![]()

