AmakuruNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbutaberaUncategorized

Twifuza ko Amerika iba umuhuza utabogamye – Amb Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rushima Amerika ku ruhare rwayo mu gushaka  ko akarere kagira amahoro arambye ariko rwifuza ko yaba umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  utagira ruhande abogamiyeho.

Ibi yabigarutseho  ubwo ku mugoroba wo kuwa 4 Kamena 2026, yifatanyaga na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge.

Iyi sabukuru y’ubwigenge bwa Amerika yizihijwe mu gihe Amerika n’u Rwanda byizihiza isabukuru y’imyaka 64 bimaze bigiranye  ubufatanye.

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?client=ca-pub-7378890677867071&output=html&h=280&slotname=4270116443&adk=3895107024&adf=4291863038&pi=t.ma~as.4270116443&w=796&fwrn=4&fwrnh=0&lmt=1780665791&rafmt=1&armr=3&format=796×280&url=https%3A%2F%2Fumuseke.rw%2Ftwifuza-ko-amerika-iba-umuhuza-utabogamye-amb-nduhungirehe%2F&host=ca-host-pub-2644536267352236&fwr=0&rpe=1&resp_fmts=3&asro=0&aiactd=0&aicctd=0&ailctd=0&aimartd=4&aieuf=1&aicrs=1&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTUuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTQ4LjAuNzc3OC4xNjgiLG51bGwsMCxudWxsLCI2NCIsW1siQ2hyb21pdW0iLCIxNDguMC43Nzc4LjE2OCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjE0OC4wLjc3NzguMTY4Il0sWyJOb3QvQSlCcmFuZCIsIjk5LjAuMC4wIl1dLDBd&abgtt=7&dt=1780666497946&bpp=55&bdt=139&idt=55&shv=r20260604&mjsv=m202606010101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3Dba5965f619db24d2%3AT%3D1780666304%3ART%3D1780666304%3AS%3DALNI_MaZi_9hJhPN2sQIMnrpAUAXKRERbw&gpic=UID%3D00001426ce55f4ab%3AT%3D1780666304%3ART%3D1780666304%3AS%3DALNI_MY9JudsaTWK9r0RT6rZX-sc7xfKEA&eo_id_str=ID%3Df05c817c94de22f5%3AT%3D1780666304%3ART%3D1780666304%3AS%3DAA-AfjaeG1SFTZs1SHX_tcLjQtv2&prev_fmts=0x0%2C796x280&nras=1&correlator=5373536001997&frm=20&pv=1&rplot=4&u_tz=180&u_his=5&u_h=720&u_w=1280&u_ah=672&u_aw=1280&u_cd=32&u_sd=1.5&dmc=8&adx=20&ady=1735&biw=1265&bih=551&scr_x=0&scr_y=0&eid=95390667%2C95390788%2C31098929%2C95393138&oid=2&pvsid=1667827673919311&tmod=1505956445&uas=1&nvt=6&ref=https%3A%2F%2Fumuseke.rw%2F&fc=1920&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1280%2C0%2C1280%2C672%2C1280%2C551&vis=1&rsz=%7C%7CEebr%7C&abl=CS&pfx=0&fu=128&bc=31&bz=1&pgls=CAEaBTYuOS40~CAEQBBoHMS4xNzkuMA..~CAEQBRoFNC4xLjA.&ifi=3&uci=a!3&btvi=2&fsb=1&dtd=68

Minisitiri Amb Nduhungirehe  avuga ko muri iyo myaka irenga 60 ishize u Rwanda na Amerika bifatanya  byatanze umusaruro.

Ati “ Ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika, ni ubufatanye bwatanze umusaruro mu bintu bitandukanye nk’ibijyanye n’Ubuzima, ishoramari, ubucuruzi, guhanga udushya ,umutekano n’ibindi ku buryo dufatanya mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda kandi tukaba tubyishimiye.”

Am Nduhungirehe avuga ko Amerika ari umufatanyabikorwa mwiza w’ u Rwanda  kuko  ari urwa gatandatu mu kohereza amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tungsten.

Mu Ukwakira umwaka ushize, bwa mbere u Rwanda rwohereje ku isoko rya Amerika amabuye y’agaciro ya Tungsten biciye mu masezerano y’ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro ibihugu byombi byagiranye.

Yongeraho ko Amerika ari n’umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bifuza ko aba umuhuza udafata uruhande.

Ati “ Twizera yuko Amerika yadufasha ngo tugarure amahoro arambye mu karere, ikadufasha mu buhuza, ihuza impande zombi ku buryo butabogamye ari byo bizatugeza ku mahoro arambye mu karere.”

Kuva muri Kamena 2025 hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC muri Amerika na nyuma ku wa 4 Ukuboza 2025, RDC yakomeje kurenga ku byo impande zombi zari zemeranyijeho.

U Rwanda rwo rwavuze kenshi ko rwiteguye kuyubahiriza, ndetse rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, mu gihe RDC izaba yaranduye burundu FDLR.

Amerika yagiye ishinja  u Rwanda ndetse yanafatiye ibihano igisirikare cyarwo ,  RDF na bamwe mu basirikare bakuru , ibashinja gufasha AFC/M23 .

Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.

Ni ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, aho ababifatiwe baba badafite uburenganzira ku mitungo yabo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa se igenzurwa n’umuntu uri muri Amerika, kuko ihita ifatirwa ikajya mu maboko y’Ibiro bya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo wo mu mahanga, OFAC (Office of Foreign Assets Control).

Gusa u Rwanda rwishimira umubano hagati y’ibihugu kuko bifatanya mu bintu bitandukanye haba mu bukungu, umutekano, ubuzima, uburezi n’iterambere, umaze imyaka myinshi kandi ugenda uhinduka bitewe n’inyungu z’impande zombi.

Mu ukuboza umwaka ushize, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228$ [miliyari 330 Frw], akubiyemo intego yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Usibye u rwego rw’ubuzima, u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri (Nuclear) mu buryo bwa gisivili.

Aya masezerano azwi nka Nuclear Cooperation Memorandum of Understanding (NCMOU) yasinywe ku ya 19 Gicurasi 2026 i Kigali.

Aya masezerano  arimo ingingo zishingiye ku gutanga ubumenyi ku banyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri Amerika mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, (nucléaire), gutera inkunga ibikorwa bijyanye n’imishinga ya Nileleyeri ( nucléaire)  n’izindi ngingo.

ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano
Byari ibiroro byahujwe no kwishimira ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika
Amerika n’u Rwanda biheruka gusinyana amasezerano mu bijyanye na Nikeleyeri

Loading