Samia ari mu Burusiya mu ruzinduko rwo guhindura ibintu
Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania, yageze mu Burusiya mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije guhindura ibintu no kurushaho gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Samia abaye Perezida wa kabiri wa Tanzania usuye Uburusiya nyuma ya Mwalimu Julius Nyerere, wagendereye icyo gihugu mu 1969.
Nta Perezida uri ku butegetsi mu Burusiya urasura Tanzania kugeza ubu, ariko ibihugu byombi bifitanye umubano kuva mu 1961, kandi bifite ambasade mu mirwa mikuru yombi.
Mu masaha akuze yo ku wa 2 Kamena 2026, ni bwo Samia yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Vnukovo giherereye mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya.
Ibiro bya Perezida wa Tanzania byatangaje ko yagiye mu Burusiya ku butumire bwa mugenzi we, Vladimir Putin.
Byavuze ko uruzinduko rwa Leta rugamije kurushaho gushimangira umubano wa dipolomasi, politiki, ubukungu n’amateka hagati ya Tanzania n’Uburusiya.
Samia yavuze ko azaganira na Vladimir Putin, akitabira inama z’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse akanamurika amahirwe y’ishoramari aboneka muri Tanzania no gushakira ibicuruzwa by’icyo gihugu isoko mu Burusiya.
Ibiro bya Perezida wa Tanzania bivuga ko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu bijyanye na siyansi, uburezi, ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Samia azitabira kandi inama izahuriza hamwe abashoramari n’ibigo biteza imbere ishoramari byo mu bihugu byombi, izwi nka Tanzania–Russia Investment Forum.
Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati ya Tanzania n’Uburusiya ubu bugeze ku rwego rwa miliyoni 307 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.
Uburusiya bukomeje urugendo rwo gushaka ijambo n’uruhare mu bihugu bya Afurika, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Donald Trump bwagaragaje kugabanya umubano n’inkunga bwahaga ibihugu bya Afurika.

![]()

