AmakuruMu MahangaNewsPoliticsPolitikiRecent NewsUncategorized

Perezida Trump yasoje inama ikomeye kuri Iran nta mwanzuro afashe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasoje inama ikomeye yamaze amasaha abiri mu cyumba cy’ibihe bidasanzwe [Situation Room] nta mwanzuro ufatika atangaje. Yigaga ku cyakorwa ngo intambara ya Iran ihagarare.

Iyi nama yahuje Perezida Trump n’abajyanama be mu by’umutekano w’igihugu.

Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Trump yari yatangaje ko agiye gufata “umwanzuro wa nyuma” ku masezerano y’agateganyo yagombaga gutuma umuhora wa Hormuz ufungurwa no gutangiza ibiganiro kuri gahunda y’intwaro kirimbuzi za Iran.

Uyu mwanzuro wari utegerejwe cyane, dore ko abayobozi benshi b’ibigo bikomeye ku Isi bakomeje kugaragza impungenge ku rwego rw’ubukungu mu gihe uyu muhora wakomeza gufungwa, zirimo nk’itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Mu gukomeza gushyira igitutu kuri Iran, mbere y’iyi nama Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko baherutse gufatira asaga miliyari 1$ ya Iran mu mafaranga koranabuhanga [cryptocurrency].

Nyuma y’inama, Ibiro bya Perezida byasohoye itangazo ryemeza ko inama yarangiye, ariko ntibyatangaza umwanzuro wafashwe.

Iryo tangazo ryagize riti “Perezida Trump azakora gusa amasezerano abereye Amerika kandi yubahiriza imirongo ye ntarengwa. Iran ntiyemerewe na rimwe gutunga intwaro za kirimbuzi”.

Mu gihe ibi byabaga, Minisitiri w’Intambara wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko amasezerano yose y’amahoro yagerwaho na Iran yaba ari “amasezerano meza”.

Ku rundi ruhande, Iran yatangaje ko ibintu bitaranozwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi ataragerwaho.

Ibi kandi bije mu gihe urwego rushya rwa Iran rushinzwe kugenzura umuhora wa Hormuz rwavuze ko ruzakomeza imirimo yarwo rudahagaze nubwo rwafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe ibi byose byabaga, ku rundi ruhande mu Burasirazuba bwo Hagati ibintu byakomezaga kudogera.

Ibitero bya Israel muri Liban byibasiye abasivili mu buryo bukomeye, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ryavuze ko mu cyumweru gishize abana 11 bicwaga cyangwa bagakomereka buri munsi.

Intambara Amerika yashoje muri Iran ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi mugihe Trump ariwe ugomba kuyishyiraho iherezzo

Loading