RIB yakiriye ibirego bisaga 4100 by’abana basambanyijwe mu 2025
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu 2025 rwakiriye ibirego 4100 by’abana basambanyijwe bataregaza ku myaka y’ubukure.
Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.
Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo gusobanurira abanyamakuru ku mikorere ya Isange One Stop Center, Ikigo gitanga ubufasha ku bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, hagamijwe kubasobanurira icyaha cyo gusambanya abana n’ingaruka zacyo, ndetse n’uruhare rwabo mu kukirwanya.
RIB yagaragaje ko abana bakunze gusambanywa bataruzuza imyaka y’ubukure ari ukuva kubataruzuza umwaka kugeza ku bafite imyaka 17.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko impamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kubitaho no kubakurikirana biri ku kigero cya 45,5%.
Ati “Impamvu ya mbere twabonye ni ababyeyi badaha abana babo umwanya uhagije kuko biri ku kigero cya 45,5% ugereranyije n’izindi mpamvu.”
Yagaragaje ko ubumenyi buke ku gusambanywa biri ku kigero cya 14,5%, no kwizezwa kuzashyingirwa biri ku kigero cya 11,2%.
Yerekanye ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri mu bituma mu bishobora gutuma abana basambanywa kuko biri ku kigero cya 7%.
Dr Murangira yasobanuye ko gukoresha abana imirimo ishobora gushyira umwana mu byago harimo kumwohereza kujya kuvoma mu ijoro ndetse no kujya gutashya inkwi ahantu hashobora gushyira mu byago ubuzima bwe byo biri ku kigero cya 4%.
Yavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza kubera ko igihe cyose umuntu yagikora azakurikiranwa n’ubutabera nubwo hashira imyaka myinshi.
Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza, iyo umusambanyije uyu munsi akazakura akageza imyaka 30, tukazabikurikarana ibimenyetso bikaragaza ko wamusambanyije afite imyaka iri munsi ya 18. Na nyuma y’imyaka 50 urakurikiranwa igihe cyose waba ukiri kuri iyi Si.”
Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
![]()

