Kenya: Abatwara abagenzi mu modoka bigaragambije, ingendo zirahagarara
Muri Kenya abakora mu nzego z’ubwikorezi bahagaritse akazi kubera uburyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira cyane muri iki gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2026, nibwo abatwara abagenzi batangiye ibikorwa byo kwigaragambya binyuze mu guhagarika akazi.
Ibi byatumye abagenzi bo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri bari bagiye ku ishuri, abakozi bari bagiye mu kazi ndetse n’abandi babura uko bagenda kubera ko imodoka muri gare zari zabuze.
Ku wa 14 Gicurasi 2026, nibwo Urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri petelori, EPRA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane muri iki gihugu.
EPRA yatangaje ko ibiciro bya lisansi byiyongereyeho amashilingi 16,65 aho byageze ku mashilingi 214,25 mu gihe litiro ya mazutu yo yiyongereyeho amashilingi 46,29 bituma igiciro cyayo kigera ku mashilingi 242,92.
Ihuriro ry’abashoferi muri Kenya ryahise rihamagarira abakora mu bijyanye no gutwara abagenzi bahagarika ibikorwa byo kubatwara kubera iryo tumbagira ry’ibiciro.
Iri huriro ryatangaje ko kuba ibiciro bya lisansi bikomeza gutumbagira bikomeje gutuma ibintu byose byiyongera birimo ibiciro by’ingendo, iby’amashanyarazi, iby’ibiryo ndetse n’ibindi bikomeje gutuma ubuzima bw’Abanya-Kenya bukomeza kujya habi.
Ihuriro ry’Abashoferi muri Kenya ryatanze urutonde rw’ibyo guverinoma y’iki gihugu ikwiriye gukora kugira ngo bakomeze guhangana n’ibi bibazo.
Mu byo basaba harimo ko Guverinoma ya Kenya ikwiriye gukora ibishoboka byose ikaba yareba uburyo igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu bigabanyirizwa igiciro.
Ntabwo byagarukiye aho kuko basabye ko Opiyo Wandayi usanzwe ari Minisitiri w’Ingufu na Peteroli, yegura ndetse n’uru rwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri peteroli rukavaho hagashyirwaho urundi.
Basabye abagize inzego zitandukanye barimo abacuruzi ndetse n’abakozi kujya mu myigaragambyo y’amahoro yo gushyira igitutu kuri Leta kugira ngo ibyo bayisabye bishyirwe mu bikorwa.
Iki kibazo cyafashe indi ntera ubwo Koperative yo kubitsa no kuguriza y’abashoferi batwara imodoka zizwi nka matatu [Matatu Saccos], yahagarikaga ibikorwa byayo mu gushyigikira iyi myigaragambyo.
Ibi byakurikiwe n’ibigo bifite imodoka nini zo gutwara abantu muri Kenya birimo Super Metro, Metro Tans, Latema Travelers na Forward Travelers, byahagaritse ibikorwa byo gutwara abagenzi mu rwego rwo kwigaragambya kubera ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu bikomeje kwiyongera.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ry’ubukungu muri Kenya, John Mbadi, yavuze ko iyi myigaragambyo idakenewe kubera ko guverinoma y’iki gihugu ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitazamuka cyane.
Yagaragaje ko kuba ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse atari igihugu cyabizamuye ku bushake bwacyo, ahubwo ko ari ukubera intambara ikomeje guhanganisha Amerika, Israel na Iran yatumye iki gihugu cyo muri Aziya gifunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.

Muri Kenya abatwara abagenzi mu modoka bigaragambije, ingendo zirahagarara
![]()

