AmakuruNewsPoliticsPolitikiTechnologyTechonologyUncategorized

Umuyoboro w’amashanyarazi uhuza Bwishyura na Kamanyola ukeneye Miliyoni zisaga 900 Frw

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ingufu (REG) ZINGIRO Armand yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko umushinga wo kubaka umuyoboro w’Amashanyarazi wagombaga guhuza igice cya Bwishyura mu karere ka Karongi na Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo wadindiye kubera ko ingengo y’imari yari iteganyijwe itabonetse.

REG nk’ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko hari umushinga itabashije gushyira mu bikorwa kubera kubura ingengo y’imari ingana na 912,000,000frw.

Ati“Uyu mushinga twagombaga kuwufatanya na European Investment Bank (EIB) ariko ntabwo twabashoboye kuwushyira mu bikorwa kubera ko ayo mafaranga atabonetse ariko duteganya kwishyura amafaranga y’ibanze (advance payment) bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2026”.

Nubwo habayeho iyo mbogamizi kuri uyu mushinga Umuyobozi wa REG Zingiro yavuze ko ibindi bikorwa byose byari biteganyijwe gukorwa n’ikigo cya REG byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Ati“Aha navuga nko gushyira amatara ku mihanda biri ku kigero cyiza, ndetse n’umushinga wo kubaka ibigega bya Rusororo bibika ibikomoka kuri peteroli (fuel storage tanks) nabyo byararangiye ndetse n’indi mishanga twari twateguye yose iri ku kigero gishimishije”.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Jimmy Gasore yabwiye Abadepite bagize iyi Komisiyo ko bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe bitageze ku kigero gishimishije bizitabwaho mu ngengo y’imari ya 2026-2027.

Ati “ Hari aho bitagezweho uko bikwiye kubera ko hajemo imbogamizi zirimo n’ingengo y’imari idahagije ariko ubu icyo nababwira nuko mu ngengo y’imari ya 2026-2027 bizitabwaho”.

Perezida Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro n’inzego za Leta bazatumira Minisiteri y’Imari n’igenamigabwi bakayimurikira ibyavuye muri ibi biganiro kugira ngo babihereho bategura ibikorwa bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027.

Loading