Uwari umukozi mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye
Uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye mu kirego arimo kuburana n’uyu wari umukoresha we.
Maria Avila arasaba urukiko kumwemerera kwerekana amafoto agaragaza ibikomere bikabije yatewe n’imbwa yamuririye mu rugo rw’uwo muhanzi, nk’uko TMZ ibivuga.
Mu nyandiko z’urukiko TMZ ivuga ko yabonye, Maria Avila ararwanya icyifuzo cya Chris Brown wasabye urukiko kubuza Maria kwerekana ayo mafoto nk’ikimenyetso.
Mu kirego gihera mu 2020 Maria yareze Chris Brown ubugizi bwa nabi kandi arasaba indishyi ya miliyoni 90$.
Amwe mu mafoto ateye ubwoba yerekana uwo mugore afite ibikoremere bikabije avuga ko ayetwe n’iyo mbwa y’uwari shebuja.
Maria avuga ko ayo mafoto akwiriye kwakirwa nk’ibimenyetso, kuko agaragaza ubukana bw’ibikomere yagize, ububabare n’akababaro yanyuzemo, ndetse n’ihungabana ryo mu mutwe yatewe n’icyo gikorwa.
Yongeyeho ko atemerewe kuyerekana byamugora kugaragaza ingano y’indishyi asaba.
Chris Brown na Maria batezwe guhurira mu rukiko ku wa 15 z’ukwezi kwa 6.
Mbere y’urwo rubanza, Chris Brown arimo gukora ibishoboka ngo Maria atazemererwa kuvuga ku ifungwa rye mu bihe byashize aho yaregwaga gukubita uwahoze ari umukunzi we, Rihanna. Umucamanza ntarafata icyemezo kuri icyo kibazo.
![]()

