Ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 5%
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 5% kuzamuka nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igisirikare cyabo cyarashe ubwato bwariho ibendera rya Iran.
Igiciro cya peteroli idatunganyije cyazamutseho 5% kigera kuri 95,29$ ku kagunguru kamwe. Byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize byari byagabanyutse nyuma y’uko Iran yari yagaragaje ko ikomoreye ubwato bunyura muri Hormuz.
Icyo gihe igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije cyageze kuri 88$ kivuye hafi ku 100$ ku wa 16 Mata 2026.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzahaza ubukungu bw’ibihugu kubera intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran. Ab’i Tehran bafunze iyi nzira ya Hormuz mu buryo bwo guhangana na Amerika.
Hormuz ni umuyoboro ufunganye unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka ku Isi bikoreshwa mu Isi. Uyu muyoboro wafunzwe na Iran yihimura kuri Amerika na Israel byayitangijeho intambara ku wa 28 Gashyantare 2026.
Icyakora ku wa 18 Mata 2026 Iran yongeye gufunga iyi nzira ndetse ivuga ko ubwato buzahirahira kuhanyura buzahura n’uruva gusenya.
Mu minsi ishize hashyizweho agahenge ko guhagarika intambara, ibihugu byombi byemeranya kuganira ku ngingo zitandukanye zatuma iyi ntambara ihagarikwa.
Ibiganiro bya mbere byamaze amasaha 21 ariko ntibyagira icyo bigeraho.
Kuri iyi nshuro Trump yavuze ko yohereje itsinda ry’abamuhagarariye muri Pakistan ryitabira ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa 20 Mata 2026. Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko Visi Perezida JD Vance ayobora iri tsinda.
Icyakora Iran yavuze ko nta gahunda y’ibiganiro ifite kuko yabonye Trump na Amerika basa nk’aho bakina mu bikomeye batarajwe ishinga no kuyoboka inzira ya demokarasi mu kurangiza iyi ntambara.
Mbere y’intambara ya Iran, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kaguraga hafi 70$. Gusa intambara yatumye byiyongera mu buryo buhindagurika kuko nko ku wa 9 Werurwe byageze ku 120$. Ku wa 16 Mata 2026 byageze hafi ku 100$ ku kagunguru kamwe.
Kuva intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze.
Ikigo cya Kpler gikusanya amakuru ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli kigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli turenga miliyoni 500 tutatunganyijwe.
![]()

