U Bushinwa bwanyonze Umufaransa azira gucuruza ibiyobyabwenge
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yatangaje ko Umufaransa w’imyaka 62 wari warakatiwe igihano cy’urupfu n’ubutabera bw’u Bushinwa kubera gucuruza ibiyobyabwenge, yishwe.
U Bufaransa bwavuze ko uyu mugabo witwa Chan Thao Phoumy yishwe nyuma y’igihe bwari bumaze bugerageza guhagarika iki gikorwa kubera impamvu zitandukanye. Yahamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu 2010.
Leta y’u Bufaransa yavugaga ko bidakwiriye ko uyu mugabo yahanishwa igihano cy’urupfu, ko ahubwo akwiriye guhabwa imbabazi kubera uburyo angana, gusa ubu busabe ntabwo bwigeze bwemerwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, yavuze ko abunganira uyu mugabo batigeze bahabwa uburenganzira bwo kumuburanira mu rubanza rwe rwa nyuma rwabereye mu Mujyi wa Guangzhou uherereye mu Majyepfo y’u Bushinwa.
Ingingo ya 347 y’amategeko mpanyabyaha mu Bushinwa igaragaza ko gucuruza, gukwirakwiza ndetse no gukora ibiyobyabwenge, ari icyaha gikomeye.
Igihe ubihamijwe ushobora guhanwa bitewe n’uburemere bw’icyaha wakoze kubera ko iyo kidakomeye uhanwa mu buryo bworoheje, gusa iyo gikomeye ushobora gukatirwa n’urukiko igifungo cya burundu muri gereza cyangwa igihano cy’urupfu.
![]()

