Inkoramutima ya Trump mu guhashya abimukira yitezwe kuva i Minneapolis
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ushinzwe abinjira mu gihugu yitezwe kuva mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota, mu gishobora kuba impinduka mu mvugo y’ibiro bya perezida w’Amerika (White House) nyuma y’irasa ryaviriyemo urupfu Umunyamerika wa kabiri wishwe n’abashinzwe umutekano bo ku rwego rw’igihugu ryabaye mu mpera y’icyumweru gishize.
Mu gihe komanda Gregory Bovino ushinzwe irondo ryo ku mipaka hamwe na bamwe mu bashinzwe abinjira mu gihugu bavuye muri uyu mujyi, umutegetsi wo hejuru ushinzwe imipaka, Tom Homan, azatangira kuyobora ibikorwa bibera muri Minneapolis, nyuma yuko iraswa rya Alex Pretti ryo ku wa gatandatu ryongereye ubushyamirane.
Icyemezo cya Perezida Donald Trump gishobora guca amarenga y’ubushake bw’ubutegetsi bwe bwo kureka umuvuno wo guhangana cyane ku ruhande rwa leta, mu gikorwa cyabwo cyo ku rwego rw’igihugu cyo guhashya abinjira mu gihugu.
Nubwo iyo mpinduka yatangajwe, uburyo bwo ku mbuga za interineti bwo gukurikirana ibikorwa byo gusaka abinjira mu gihugu bugaragaza ko ibyo bikorwa by’ubutegetsi n’ubundi byakomeje.
Bovino ni we wari uhagarariye icyo gikorwa (operation) ubwo Pretti – indorerezi yabonywe irimo gufata amashusho abashinzwe umutekano – yajyaga mu bushyamirane bwamuviriyemo kuraswa amasasu menshi ku muhanda w’i Minneapolis.
Uwo komanda w’ibikorwa byo kugenzura imipaka yahuhuye uko ibintu byari bimeze nyuma y’iryo raswa, ubwo yavugaga ko Pretti yari afite umugambi wo “gutsembatsemba” abashinzwe umutekano.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu (DHS) yavuze ko abo bashinzwe umutekano barashe mu buryo bwo kwirwanaho nyuma yuko Pretti, bavuga ko yari afite imbunda nto, yari yanze amagerageza yo kumwambura intwaro kuri uwo wa gatandatu.
Ababibonye biba, abategetsi baho hamwe n’umuryango w’uwo wishwe, bahinyuje ibyo, bavuga ko Pretti yari afite telefone mu kiganza, ko itari intwaro.
![]()

