AmakuruImikino

Menya Umushahara w’umuyobozi wa FIFA

Umushahara wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, uzamuka buri mwaka ugeze kuri miliyoni 6,1$ (asaga miliyari 8,9 Frw) uvuye kuri miliyoni 1,4$ wariho mu 2016.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru ‘Le Monde’ bugaragaza imiterere y’umushahara wa Perezida wa FIFA buri mwaka kuva yajya ku buyobozi.

Ku wa 26 Gashyantare 2016, ni bwo Gianni Infantino ukomoka mu Butaliyani yatorewe kuyobora FIFA, umwanya yari asimbuyeho Sepp Blatter wakekwagaho ibyaha bya ruswa yashinjwaga gukorera mu mupira w’amaguru.

Icyo gihe Blatter yahembwaga miliyoni 1,4$ (ni ukuvuga miliyari 2,1 Frw y’ubu) buri mwaka. Gusa impinduka Infantino yazanye mu mupira w’amaguru zatumye umushahara wikuba bigendanye n’uduhimbazamushyi ahabwa.

Icyo gihe Blatter yahembwaga miliyoni 1,4$ (ni ukuvuga miliyari 2,1 Frw y’ubu) buri mwaka. Gusa impinduka Infantino yazanye mu mupira w’amaguru zatumye umushahara wikuba bigendanye n’uduhimbazamushyi ahabwa.

Mu myaka 10 uyu Mutaliyani w’Umusuwisi amaze ku buyobozi bwa FIFA, amaze kuba umwe mu batunze agatubutse.

Byagaragaye ko mu mwaka wa 2024, Infantino w’imyaka 55 yinjije miliyoni 6,1$ (miliyari 8,9 Frw). Aha harimo umushahara nyirizina ungana na miliyoni 2,9$ (miliyari 2,4$).

Hiyongeraho uduhimbazamushyi tungana na miliyoni 1,8$ (asaga miliyari 2,6 Frw), miliyoni 1,1$ (asaga miliyari 1,6 Frw) n’ibihumbi 155$ (asaga miliyoni 226,4 Frw) y’ibyo aba yishyurira ku ruhande.

Nko mu 2022 ubwo muri Qatar haberaga Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu, Infantino yakiriye miliyari 1,77 z’Amayero, dore ko ari irushanwa ryari ryinjije agatubutse.

Mu gihe FIFA iri gutegura Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe cyagenda neza, Infantino yaba afite amahirwe yo kongera gutorerwa indi manda mu 2027, ari na yo yanyuma yemerewe agakomeza agakorera agatubutse.

Loading