Gahunda zatangirwaga muri BDF zigiye kujya zitangirwa muri BRD
Banki y’u Rwanda y’Amajyambere yatangaje ko guhera ku wa 31 Ukuboza 2025 izatangira gutanga serivisi zose zatangwaga n’Ikigega BDF cyari gifite mu nshingano guteza imbere imishinga mito n’iciriritse.

Muri Nyakanga 2025 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko BDF ihuzwa na BRD, hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guteza imbere abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose.
Mu itangazo BRD yashyize hanze yavuze ko kuva ku wa 31 Ukuboza 2025 “abahoze ari abakiliya ba BDF bazatangira guhabwa serivisi na BRD. Serivisi z’iyahoze ari BDF zizatangira kuboneka binyuze kuri online.brd.rw, nk’itangirwa ku rubuga rwa BRD rubonekaho serivisi.”
BRD yijeje ko izatanga serivisi nziza kandi yihuse ku bahoze ari abakiliya ba BRD, nk’uko bimeze kuri serivisi isanganywe.
Ku bakiliya ba BDF, izi mpinduka zivuze ko gusaba inguzanyo, kuzikurikirana n’ibindi bijyana na byo bizajya bikurikiranwa na BRD, gusa ntihagire igihinduka ku miterere na serivisi abakiliya bari basanganywe, ahubwo bakazoroherezwa kubibona.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yavuze ko bazaharanira gutanga serivisi nziza no kurushaho guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Ati “Izi mpinduka zizadufasha kurushaho kwita ku bakiliya bacu, serivisi z’ingenzi zihurizwa mu kigo kimwe. Intego yacu iracyari gufasha ubucuruzi binyuze mu nguzanyo yoroshye kubona kandi izana impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko “abakiliya bitege gukomeza kw’ibikorwa, imikorere inoze na serivisi nziza.”
Iri huzwa kandi rizagira uruhare mu kwagura imiyoboro mu gihugu hose, aho serivisi zizatangwa ku buryo bwagutse mu mijyi no mu byaro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona igishoro, bikaba biri mu murongo wa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) n’Icyerekezo 2050.
By: Imena
![]()
