AmakuruUbuhinzi

Kirehe: Izuba ryahoze ritwika imyaka ryahindutse imbarutso y’izamuka ry’ubuhinzi

Mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, izuba ryahoze ricisha ibintu ubukana, rikumisha imyaka kandi rigatera amapfa y’imyaka myinshi, ubu ni ryo riri gutera impinduka nini mu buhinzi bw’aka gace. Bitewe n’ubuhinzi bukoresha imirasire y’izuba mu kuhira, hegitari 120 z’ubutaka zirimo kwera ku rwego rudasanzwe, bitera abaturage icyizere gishya nyuma y’igihe kirekire bahanganye n’ibihe bikaze.

Sindayigaya Charles umuhuzabikorwa Wa LCDF mu karere ka kirehe

Mu myaka myinshi ishize, abahinzi bo muri Kirehe bahoraga mu bibazo by’ubushyuhe bukabije, imvura nke n’umusaruro ugabanuka. N’abo hafi y’amazi na bo bifashishaga moteri zinywa lisansi nyinshi kandi zarangiza, Zikabateza igihombo. Ariko hashyizweho uburyo bushya bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, bishyigikiwe n’umushinga LCDF 3 wa REMA uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Ibidukikije (GEF), maze ibintu birarahinduka.

Valence Ntaganda, umuhinzi wo mu Mudugudu wa Gicuma

Valence Ntaganda, umuhinzi wo mu Mudugudu wa Gicuma, yibuka uko byari bimeze mbere  agira Ati:

“Mbere yo kuhira, izuba ryangiza imyaka yacu; ibigori bikuma. N’iyo amazi yari hafi, moteri twakoreshaga zanywaga lisansi nyinshi zigatera igihombo. Ubu dusigaye dukoresha imirasire y’izuba, ibintu byarahindutse.Hegitari imwe ubu yera toni 6–7 z’ibigori, nyamara mbere nta  toni n’ imwe twagezagaho.”

Amakoperative y’abahinzi avuga ko ubu bafite umutekano w’ibiribwa kuko bashobora kuhira umwaka wose. Ubu buryo bakura amazi mu kibaya cya Akagera bakana koresha  imirasire y’izuba, bikaba igisubizo kirambye ku baturiye ibidukikije byangizwa n’impinduka z’ibihe.

Agronome wa Musaza, Dieudonne Mudaharana

Agronome wa Musaza, Dieudonne Mudaharana, avuga ko mbere ubuhinzi bwari bugiye cyane, hakabaho imyaka ibiri gusa A na B yo guhinga ibigori n’ibishyimbo. Ariko ubu babonye igihembwe cya C, gihingwamo imboga n’ibirayi nk’uko bigenda mu bice bikonje by’Amajyaruguru.

Yagize Ati.“Aha hahoraga izuba ryinshi n’ibihe by’izuba birebire. Guhera mu 2024, ubwo twatangiraga kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, imyaka yongeye kuzura, umusaruro uriyongera.”

Umushinga LCDF 3 ntugamije uguteza imbere ubuhinzi gusa, ahubwo no gufasha abaturage guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ryatumaga bamwe bimuka bajya gushaka ibiribwa. Nk’uko Charles Sindayigaya,umuhuzabikorwa  w’umushinga abisobanura, uyu mushinga watangiye kuri hegitari 20 wongera kuri 40, nyuma 80, kugeza ubu kuri 120.

Yakomeje avuga Ati.“Ingaruka nziza ku mboga, ibigori, ibirayi n’ibishyimbo zirigaragaza mu mibereho y’abaturage.”

Meya wa Kirehe, Bruno Rangira, avuga ko uyu mushinga wateje imbere ubuhinzi mu karere, ukagura ubutaka buhingwa kandi ukazamura umusaruro.

Meya wa Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira

“Mbere ntacyo byeraga hatagwa imvura. Ubu abahinzi barahinga mu bihe byose kandi umusaruro wiyongereye cyane,

Uretse kuhira, umushinga LCDF 3, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 8.5 z’amadolari, urangwa n’ibikorwa byo kubaka amaterasi, gutera amashyamba no gusana, gutera ibiti by’agroforestry, kwimura abaturage mu manegeka no kubagezaho amazi, amashanyarazi n’ibigega bifata amazi y’imvura mu rwego rwo kurwanya isuri.

Nubwo intambwe ikomeye imaze guterwa, hari ibice nk’aka Nyarubuye, Mahama na Mpanga bikibangamiwe n’ubushyuhe bukabije. Abayobozi bavuga ko kongerayo uburyo bwo kuhira ari ngombwa kugira ngo abaturage bose bo muri Kirehe bungukire kuri iri terambere.

Umwe mubahinzi w’uhira amazi akomoka ku mirasire y’izuba

By: Florence Florence 

Loading