“Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”: Ubutumwa bushya bwa Dr. Nicodeme
Ku cyumweru taliki 30/11/2025Umwanditsi akaba n’Umwigisha wa Bibiliya, Dr. Nicodeme Hakizimana, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, cyitezweho gufasha Abakristu n’abandi bose bashaka kubaka ubuzima bw’ukwemera gushingiye ku bikorwa bifatika aho gushingira ku magambo gusa.

Dr. Nicodeme Hakizimana
Iki gitabo, nk’uko Dr. Nicodeme abisobanura, cyavutse nyuma y’imyaka myinshi aganira n’abantu batandukanye no kwiga ku buryo ukwemera kwa gikristo kukomeza kurangwa n’amagambo menshi ariko ibikorwa bikaguma inyuma. Yatangaje ko kwandika iki gitabo byaturutse mu bubabare yumirwaga no kubona abantu bavuga Ijambo ry’Imana ariko ntibagaragaze imbuto zaryo mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu buhamya bwe, Dr. Nicodeme yavuze ko yatangiye kwandika iki gitabo nyuma yo gucumuzwa n’inkuru nyinshi z’abakristu bavuga ko bakunda Imana ariko ntibigaragaze mu bikorwa. Yasobanuye ko mu biganiro yagiraga n’abantu benshi mu Itorero no hanze yaryo, yibazaga impamvu amahugurwa n’inyigisho bihabwa abantu badahinduka ku myitwarire yabo.Ati:
“Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”
“Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”
Dr. Nicodeme yahereye ku rugero rw’igitabo cya Yakobo mu Byanditswe Byera, avuga ko nubwo umuntu ashobora kumenya amagambo y’Imana, kwizera nyakuri kugaragarira mu bikorwa. Yashimangiye ko umukristu adakwiye kuba umuntu uvuga gusa, ahubwo akwiriye kurangwa n’urukundo, gufasha abandi no kugaragaza ubuzima bw’imbuto zituruka ku Mwuka Wera.
Iki gitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo” kigaragaza ko:
- Ukwemera kudafite ibikorwa kuba gupfuye
- Umukristu nyawe ategerejwe kugaragaza ukwemera kwe mu mibereho ya buri munsi.
- Guhinduka nyakuri gutangirira mu bikorwa bifatika, si amagambo meza cyangwa uburyo umuntu yivuga.
- Kwita ku bababaye ari kimwe mu bimenyetso by’ubwami bw’Imana mu buzima bw’umukristu.
Mu ijambo rye, Dr. Nicodeme yagize ati:“Ntacyo bimaze kuvuga ko uri umukristu kandi uturanye n’umukene ufite inzara, ukamwirengagiza ufite ubushobozi bwo kumufasha. Kwizera ni umurimo; ni ibikorwa by’urukundo, ni ukumvira Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Abakristu n’abandi bitabiriye kumurika iki gitabo bagaragaje ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abantu kwimakaza ubuzima bwuzuye ibikorwa.Marceline, umwe mu bitabiriye, yagize ati:“Iki gitabo kizafasha benshi guhindura imyumvire. Gutekereza ko kuba umukristu ari amagambo gusa ni ukwibeshya. Kiributsa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo avuga.”Yakomeje yerekana ko gushyigikira Dr.Nicodeme ko ari by’agaciro gakomeye kuko igitabo cue kizavura benshi gisane imitima ya burumwe uzagisomo.Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, wari mu batanga ibyifashisho muri uyu muhango, yashimye Dr. Nicodeme ku bw’igitabo cye, avuga ko gishobora kuba igisubizo ku bakristu bahura n’inyigisho zidahwitse.

Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru. w’Itorero ADEPR
Yaboneyeho kwamagana bamwe mu bavanga ivugabutumwa n’ubucuruzi, abashaka kwigwizaho imitungo mu izina ry’Imana. Ati:“Ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, ku nyigisho zubaka no ku bikorwa bigaragiwe n’urukundo. Ntibukwiye kuba umutwaro ku bakristu.”Igitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo” cyasohotse mu gihe benshi mu bakristu basabwa kugaragaza ibikorwa bisubiza inyuma amagambo. Gitegerejweho kuba inyandiko izafasha abantu gutera intambwe mu kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu mibereho ya buri munsi.By:Florence Uwamaliya
![]()

