AmakuruMuri Afurika

Isoko ya Nile: Uruhererekane rw’amazi rwatangiriye i Karongi mu Rwanda

Umugezi wa Nile ni wo murezi muremure kurusha indi yose ku isi, ufite 6,853 km uhereye muri Afurika y’Uburasirazuba ukagera mu Nyanja ya Mediterane mu Misiri. Ariko ikibazo cyakomeje guteza impaka ni aho isoko nyirizina rya Nile riri.

Mu misozi ya Karongi, mu gice gikwiranye n’ishyamba rya Nyungwe, ni ho havuka imigezi mito ikuzura mu buryo bw’imvura nyinshi igahurira hamwe ikabyara umugezi wa Nyabarongo.

Nyabarongo, umugezi muremure mu Rwanda
  • Nyabarongo ufite 297 km uca mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.
  • Uko ugenda utemba, ugenda uhuza n’imigezi mito nka Mwogo, Mukungwa n’indi, bikawugira munini.

Nyabarongo ni umugezi w’ingenzi kuko ari wo soko y’amazi akomeza akabyara Akagera, ari wo ujya muri Victoria.

Nyabarongo ikomeje inzira yayo kugeza igera mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho ihurira n’indi migezi igahinduka Akagera.

Umugezi wa Nile
  • Akagera ni wo mugezi munini uturuka mu Rwanda winjiza amazi menshi muri Lake Victoria.
  • Amazi ya Akagera ni yo atanga White Nile, itangirira ku ruzi rwinjira muri Victoria mu gace ka Jinja muri Uganda.

Uhereye muri Victoria, Nile igabanyijwemo ibice bibiri:

  • White Nile: ituruka mu Rwanda na Burundi (via Akagera na Victoria).
  • Blue Nile: ituruka muri Lake Tana muri Ethiopia.

Ibi bice byombi bihurira mu murwa mukuru wa Sudan – Khartoum, bikabyara Nile imwe ikomeza igana mu Egypt, igasohokera mu Nyanja ya Mediterane.

  • Nile yose ifite 6,853 km.
  • Abashakashatsi bamwe bemeza ko isoko rya kure cyane ry’uruzi riri i Rwanda (Karongi/Nyungwe) kuko amazi ahavuka ni yo akomeza urugendo rurerure kugeza muri Misiri.
  • Hari n’abavuga ko Burundi (Ruvyironza) ari ryo soko, kuko riri ku ruzi rwiyongeraho rugahura na Nyabarongo.

Impaka hagati y’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Ethiopia zikomeje, buri gihugu cyifuza kwitirira isoko rya Nile.

  • Mu 1858, John Hanning Speke (umwongereza) yemeje ko Lake Victoria ari yo soko ya Nile.
  • Nyuma, mu kinyejana cya 20, abandi bashakashatsi b’Abanyamerika n’Abanyarwanda bagaragaje ko amazi ava muri Nyungwe/Karongi ari yo nyirizina atanga Nyabarongo, igakomeza ikaba Nile.

Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rufite agaciro gakomeye mu mateka y’uruzi rwa Nile. Kuba Nyabarongo ari intangiriro y’amazi yinjira muri Victoria, byemeza ko Karongi na Nyungwe ari kimwe mu  ,isoko by’uruzi rwa mbere ku isi.

By:Florence Uwamaliya 

Loading