Amakuruibidukikije

REMA igaragaza ibikorwa bifatika mu rugendoshuri rw’ itangazamakuru

Mu rwego rwo kwimakaza ibikorwa byo kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kurushaho gufata ingamba zikomeye mu kurinda ikirere, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatumiye abanyamakuru mu rugendoshuri .

Uru rugendoshuri ruzahuza abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo basobanurirwe kandi berekwe ibikorwa bifatika u Rwanda ruri gukora mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imyuka ihumanya n’ihindagurika ry’ibihe. Ni ibikorwa bijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ikirere Gihumeka Neza  

 Harimo gusura ibikorwa bishya byashyizwe mu bikorwa birimo:

  • Uburyo bugezweho bwo kugenzura imyuka iva mu binyabiziga,
  • Ibikorwa bigamije kwimakaza isuku mu guteka hakoreshejwe uburyo budahumanya ikirere,
  • Ndetse n’uburyo bushya bwo gucunga ubushyuhe butangiza ikirere.

Ibi bikorwa byose bigamije gufasha igihugu kugabanya imyuka ihumanya, kurengera ubuzima bw’abantu no guteza imbere imikorere ishingiye ku ngufu zisubira.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yavuze ko uru rugendoshuri ari umwanya w’ingenzi wo gusangiza abanyamakuru ubumenyi n’ubunararibonye ku bikorwa u Rwanda ruri gushyira imbere. Yagize ati:

“Kurengera ibidukikije si inshingano z’inzego za leta gusa, ahubwo ni ihurizo rikeneye ubufatanye bwacu twese. Uru rugendoshuri ruzafasha abanyamakuru kumenya neza ibyo u Rwanda rukora, kugira ngo babisangize abaturage kandi bafashe buri wese gusobanukirwa ko guhumeka umwuka mwiza ari uburenganzira bwacu twese ndetse n’inyungu z’ahazaza h’igihugu cyacu.”

Uru rugendoshuri kandi ruzibanda ku kumurikira abanyamakuru ibikorwa by’abenegihugu bishyira imbere ibisubizo bituma imibereho yabo itera imbere ariko kandi banarinda ibidukikije.

 Aha hazasabwa abanyamakuru gusangiza izo nkuru abaturage bose kugira ngo bikomeze kuba isomo no guhamagarira buri wese kugira uruhare mu kurengera ikirere.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ubwitange mu kurwanya imyuka ihumanya no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije. Uru rugendoshuri rwa REMA rukaba rugamije kugaragaza ko kurengera ikirere atari inshingano z’igihe gito, ahubwo ari inzira ndende iganisha ku iterambere rirambye n’igihugu cyubaha ibidukikije.

By:Florence Uwamaliya 

Loading