AmakuruMuri AfurikaUbuhinziUbukungu

Umuganura ushyizwe imbere nk’Umurage w’isi

Musanze, tariki ya 1 Kanama 2025 – Mu birori by’akataraboneka byabereye kuri Sitade Ubworoherane, Akarere ka Musanze, Abanyarwanda bizihije Umuganura  ,umunsi mukuru w’umuco gakondo usobanura ishingiro ry’ubumwe, isabukuru y’uburumbuke n’ishimwe ry’imyaka myiza.

Umushyitsi mukuru muri ibyo birori yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Habimana Dominique, wavuze ko Umuganura ari umunsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko ugaragaza aho Abanyarwanda baturutse n’aho bagana nk’igihugu cyubakiye ku muco.

Yagize ati: “Umuganura niwo munsi mukuru gakondo w’Abanyarwanda, ushingiye ku muco wacu. Niyo mpamvu Leta yawusubijeho kuva mu mwaka wa 2011. Ubu turi mu nzira yo kuwushyira ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO, kuko twifuza ko uzahoraho ndetse uzirikanwe ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu munsi w’umuco waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, imivugo, indirimbo za gakondo, n’imurika ry’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Abaturage bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, cyane cyane abo mu Majyaruguru, baje ari benshi kwifatanya mu birori byuje umunezero n’ishema.

By:Florence Uwamaliya 

Loading