AmakuruUbuzima

Ubuzima bwo mu mutwe ni Umusingi w’Ubuzima bwose

Dr. Ndisha Conte, usanzwe ari umunyeshuri wa PhD mu buzima rusange muri University of KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, yagaragaje ko ibihugu byinshi bikiri inyuma mu guhuza ubuvuzi bwa VIH n’ubufasha bwo mu mutwe. yagize Ati “Nta buzima bwuzuye budafite ubuzima bwo mu mutwe,”

nukuvuga ngo tugere kuri 95-95-95 (gupima, gutanga imiti, no kugenzura virusi) ariko tugasiga ku ruhande ihuriro ry’umubiri n’ubwonko. Kandi nibyo bituma benshi bata imiti, ntibayigumeho  cyangwa ntibanayitangeho amakuru.”

Dr. Conte yagaragaje ko ubushakashatsi bwe mu gihugu cye cya Namibia, bwerekanye ko abaturage bafite VIH ariko batabona ubufasha bwo mu mutwe, bagira ibibazo birimo:

  • Kudakurikiza gahunda y’imiti ya ART
  • Kudashaka ubufasha
  • Guta gahunda y’ubuvuzi
  • Kubaho mu bwigunge n’ipfunwe

Yongeyeho ko inzego z’ubuzima z’ibanze (Primary Health Care) ari ho hakwiye gushyirwa imbaraga zo gukorera isuzuma ry’indwara zo mu mutwe, binyuze mu buryo bworoshye bwo gusangira inshingano n’abandi (task-sharing), aho nko mu Rwanda hari umubare ugereranije wa psychologists 508 gusa mu gihugu hose.

Dr. Lima, yakoze ubushakashatsi mu rubyiruko rufite VIH muri  Uganda, yagaragaje uburyo bwo kuvura hakoreshejwe Acceptance and Commitment Therapy (ACT) bufasha gutuza no kwemera ibihe bikomeye.

Yakoresheje DNAV Model:

  1. Discoverer – Kwiga binyuze mu makosa no kugerageza ibintu bishya
  2. Noticer – Kumenya amarangamutima no kwimenya neza
  3. Advisor – Kuganira n’ijwi ryo mu mutwe (self-dialogue) ryubaka
  4. Values – Kugendera ku ndangagaciro wihitiyemo

Iyi model, nk’uko yayisobanuye, yagaragaje igabanuka ry’ihungabana, agahinda gakabije (depression), n’ubwigunge mu rubyiruko.

Yagize ati: “Twakoze ubushakashatsi bushingiye ku bana bafite VIH. Nubwo twakoresheje uburyo bwitwa self-therapy, twasanze bukwiye kongerwaho ubundi buryo bushya bwita ku marangamutima akomeye y’urubyiruko.”

Yashimangiye ko gukoresha imvugo z’umuco, ibisakuzo, amagambo y’ikinyarwanda cyangwa ligands byongera kwemerwa kw’ubu buryo n’uruhare rw’imiryango, bityo bikazamura ireme ry’ubuvuzi.

Dr. Lima kandi yagaragaje ko hari gahunda zishingiye ku ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zakozwe n’urubyiruko rwo muri Uganda, aho bagiye bahanga uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bandi bafite VIH mu buryo bworoshye, butabacira urubanza, kandi bunyuze mu mashusho n’amajwi bakunda.

Yatanze urugero rwa gahunda zifashisha peer-led initiatives, aho urubyiruko rufasha urundi mu buryo bwo kumva ko batari bonyine, gutanga amakuru ku kwirinda, no guhangana n’agahinda.

Impuguke zombi zagaragaje ko nta mpinduka zibaho hatabayeho uruhare rw’abaturage. Gushyiraho ibigo bitanga ubufasha bwo mu mutwe, ariko ntibihuzwe n’imiryango n’abaturanyi, ntacyo byageraho.

Gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku bafite VIH, si ibintu bishyirwa ku ruhande. Ni igice cy’umusingi w’iterambere ry’abantu mu mibereho yabo ya buri munsi. Ibi biganiro bigaragaza ko igihe kigeze ngo Afurika, nko mu Rwanda na Namibia, yubake urwego rw’ubuzima rushingiye ku mutima w’umuntu — aho kuvura VIH atari ugutanga ibinini gusa, ahubwo ari ugufasha umuntu kwiyakira, kubaho no gukira mu by’ukuri.

By:Florence Uwamaliya

Loading