Intambwe Afurika Igezeho mu Kurandura SIDA
Mu nama mpuzamahanga yabereye i Kigali yibanze ku iterambere mu kurwanya Virusi itera SIDA (VIH) muri Afurika, amagambo yaturutse ku witwa Rosemary Mburu, Umuyobozi Mukuru wa Health Global Advocacy Project,yabakoze k’umutima.

Yagize Ati.”Ni kinini. Birambabaza kuko njye ubwanjye mbana na VIH. Ariko kubera ubufatanye bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ubu ndi undetectable, kandi umugabo wanjye nta virusi afite. Iyo gahunda zose zitarabaho, nari kuba ntakiriho.”
Uyu mugore yashimangiye ko nta ngamba n’imwe yonyine yahinduye ubuzima bwe, ahubwo ko ari ishyirahamwe ry’ingamba zitandukanye n’ubufatanye bw’ibihugu, imiryango n’inzego z’ubuzima byagize icyo bimarira Afurika.
“Iyo tutaza gukorera hamwe, muri miliyoni 25 z’abantu bo muri aka karere barwaye VIH, ubuzima bwanjye ntibuba bukiriho. Twakoze byinshi, kandi tugomba kubirinda. Ntabwo dushobora kubipfusha ubusa.”
Yagarutse cyane ku bana, avuga ko 76% by’abantu bafite virusi muri Afurika bataragera ku rwego rwo kugenzura virusi neza, kandi abana bakiri inyuma cyane.
“Abana ntibashobora gutegereza. Turimo kubohereza mu gihano. Twiyemeje ejo hazaza hadafite abana bashya wanduye VIH – ariko ntabwo turimo gukora bihagije. Turimo kubeshya.”
Mu izina rya sosiyete sivile yo muri Afurika y’Epfo, Rosemary yashimye cyane ubuyobozi bwa Leta y’u Bwongereza n’Afurika y’Epfo, abashimira ko bihagazeho mu bihe bikomeye, aho ibindi bihugu byinshi byatinye kwigaragaza.
u Bwongereza n’Afurika y’Epfo, kuba mwaravuze ngo ‘turahari’ igihe abandi batinyaga kuboneka. Iyo ni leadership nyayo.”
Yavuze ko ubushake bwa politiki n’imikoranire n’abaturage bigomba gufatwa nk’urufunguzo, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kugeza serivisi ku baturage bakeneye ubuvuzi.

“Dufite ibikoresho byose. Dufite imiti. Dufite ubushobozi bwo kugira Afurika itarimo abana bandura VIH. Ariko dukeneye ibikorwa, si amagambo.”
Eugene Kinyanda, umwe mu bagize panel, yagaragaje ko hari uguhangayika ku ngaruka z’imiyoborere n’imbogamizi mu kubona inkunga.
“Hari byinshi bibera ku isi: Ukraine, Gaza, Sudan… ariko ibyo ntibikwiye kudukuraho ubushake bwo gukomeza kurokora ubuzima muri Afurika. Global Fund igomba kugumaho, twese dukwiye gushakisha uko twongera inkunga.”
Abandi bayobozi bavuze ku buryo bwo gushora imari imbere mu bihugu (domestic financing), aho hifuzwa ko ibihugu bikwiye gushyira amafaranga mu bikorwa by’ubuzima aturutse mu ngengo y’imari yabyo.
“Ntituvuga bihagije ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’ubuzima. Transparency, accountability, no gukorera abaturage ni byo bizatugeza ku ntsinzi.”
Bashimangiye ko ubufatanye n’abikorera n’amabanki y’ishoramari ari ingenzi, ndetse ko habayeho kwiga ku buryo bwo kuzana ibikoresho bihendutse binyuze mu buhanga n’ikoranabuhanga.
Inama yasojwe hasabwa ko ibyo byavuzwe bihinduka ibikorwa bifatika:
“2025 turi hafi. Tuzabazwa ibyo twakoze. Tuzabazwa icyo twakoze ku buzima bw’abana. Tuzabazwa niba koko twashoboye kurandura VIH cyangwa niba twarirengagije amahirwe twari dufite.”
“Ubufatanye bwarankijije. Nibwo bwabaye umuseke mushya ku buzima bwanjye. Nibudakomeza, abandi benshi bashobora kutagira amahirwe nari nagize.
By:Florence Uwamaliya