Maximina Jokonya: Intwari Iharanira Amahirwe n’Ubuzima bw’Abakobwa Babana na VIH muri Afurika
Mu nama mpuzamahanga ya IAS 2025 yabereye i Kigali kuva ku ya 13 kugeza ku ya 17 Nyakanga, bamwe mu bayobozi b’ikirenga bahagurutse bagaragaza ishusho nyakuri y’uko ubuzima bw’abakobwa n’abagore bakiri bato babana na Virusi Itera SIDA (VIH) bugenda burushaho kugorana, ariko kandi hanagaragazwa intambwe iri guterwa n’intwari zifite umutima wo guhindura amateka yabo.

Muri aba, hazamuye ijwi ry’icyizere Maximina Jokonya, Umuyobozi Mukuru w’umuryango wo muri Zimbabwe urengera uburenganzira bw’abakobwa banduye VIH, bakabyarira iwabo, rimwe na rimwe batagira inkunga cyangwa serivisi zihamye zibafasha gukomeza ubuzima. Maximina ni icyitegererezo cy’umugore w’intwari warokotse, wacanye urumuri mu mwijima, ubu akaba yaramaze igihe cye akora impinduka.
Maximina yagaragaje ko abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 15-24 bakomeje kuba mu byago byinshi byo kwandura VIH, kandi ko umubare munini w’abandura ari abakobwa. Yavuze Ati:
Iyo urebye uko imibare Ihagaze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara Abakobwa b’abangavu bahuye n’ingaruka zishingiye ku bushobozi buke bwo kwifatira ibyemezo ,
Ihungabana ry’imibereho ,ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kutitabwaho mu Igenamigambi rya gahunda z’ubuvuzi.”
“I
Maximina yavuze ko 6 kuri 7 mu bandura VIH mu rubyiruko rw’imyaka 15-19 ari abakobwa. Ikindi, abakobwa babyaye bafite VIH bafite amahirwe make yo gukomeza imiti ya ART nyuma yo kubyara – kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% muri bo bayihagarika bitarenze imyaka ibiri nyuma yo kubyara.
Yavuze ko ari ngombwa gushyira ijwi ry’abagore mu igenamigambi: “Uburyo bworoshye bwo kugira impinduka ni ugushyira umukobwa n’umugore mu mwanya w’ijambo. Ubu 1 mu bihugu 5 gusa muri Afurika bifite politiki za VIH zifite uburyo bunoze bwo kwumva ijwi ry’abakobwa babana na VIH. Ibi bigomba guhinduka.”
Mu gusoza, Maximina yasabye abari mu nama ko bagomba kuva mu nama batwaye inshingano zo guhindura ibyo bihugu byabo, bakubaka gahunda zita ku bibazo bifatika by’abakobwa, zirimo uburezi, ubuvuzi burambye, no kwirinda guta abana banduye VIH mu rungabangabo.
Inama ya IAS 2025 i Kigali ntiyabaye gusa umwanya wo kugaragaza ibibazo, ahubwo yari n’igihe cyo kwigira ku bikorwa by’indashyikirwa nk’ibya Maximina. Ubutumwa bwe bwanyuze benshi, kuko bwari ubuhamya bw’ukuri bugaragaza ko hari icyizere nubwo urugendo rukiri rurerure.
ijambo rya, Maximina Jokonya yasize abari aho baguye mu rungano rumwe: “Nimureke tubane n’ukuri. Igihe cyarageze ngo twemere ko ubuzima bw’umwana w’umukobwa bufite agaciro karuta imbwirwaruhame.”
IAS 2025 izasiga amateka ku buryo ubuvugizi bwimbitse nk’ubwa Maximina buzafasha isi kugera ku ntego yo gusiga ntawe inyuma mu rugamba rwo kurandura SIDA burundu.
By: Florence Uwamaliya