AmakuruENTERTAINMENT

Nicki Minaj yongeye kwibasira Jay-Z

Nicki Minaj yongeye kwikoma Jay-Z ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri X (yahoze ari Twitter), aho yamushinje kumwambura hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 200$.

Uyu muhanzikazi yavuze ko aya mafaranga amurimo ari ay’imigabane yari afite muri Tidal, yahoze ari iy’uyu muraperi wubatse izina ku Isi.

Ati “Twamaze kubara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 200$. Jay-Z nyandikira dusoze iki kibazo kiri kuvamo ibindi bikakugarukira mu buryo utazi. Buri munsi inyungu ikomeza gukura. Ariko uracyari mu baraperi batanu beza kuri njye.”

Mu bundi butumwa, uyu muhanzi yavuze ko aya mafaranga naramuka ayishyuwe, nta kindi azayakoresha uretse ibikorwa by’ubugiraneza.

Ati “Nzakoresha amwe mu mafaranga Jay-Z amfitiye kugira ngo mfashe bamwe mu bafana banjye (bitwa Barbz) kwiga muri kaminuza, mbishyurire amafaranga y’ishuri ndetse n’inguzanyo binyuze mu gikorwa cy’ubugiraneza.”

Mu 2015, ubwo uru rubuga rwa Tidal rwatangizwaga na Jay-Z n’abahanzi 15 barimo Nicki Minaj, Beyoncé, Rihanna, J. Cole na Ye (Kanye West), bahawe imigabane ingana na 3% buri wese. Icyo gihe rwari rufite agaciro ka miliyoni 56$.

Mu 2021, Tidal yaragurishijwe ku kigo Square cya Jack Dorsey ku gaciro ka miliyoni 302$. Icyo gihe, bivugwa ko Nicki Minaj n’abandi bahanzi bagumanye imigabane yabo, ubwo Jay-Z yavaga ku buyobozi.

Ariko nk’uko Nicki Minaj yabitangaje, yavuze ko yahawe miliyoni 1$ nk’inyungu kuri iyo migabane ye, ibintu avuga ko bitari bikwiriye.

Yemeza ko iyo 3% yari kubarwa ku gaciro ko mu gihe Tidal yagurishwaga (Miliyoni 302$), ndetse nk’uko imibare ibigaragaza yagombaga kubona hafi miliyoni 9$ atari miliyoni 1$ yahawe yonyine.

Iki kibazo ni cyo cyatumye Nicki Minaj yibasira Jay-Z ku mugaragaro kuva muri Kamena kikambukiranya Nyakanga 2025, amushinja kumurya amafaranga no kutamwubahira uruhare rwe mu gutangiza Tidal.

Bivugwa ko kandi Nicki Minaj aheruka kwibasira Jay-Z mu ndirimbo aheruka gukorana na Lil Wayne yitwa “Banned From NO”, amushinja kwirengagiza Lil Wayne muri NFL Super Bowl iheruka, agatumira Kendrick Lamar.

Aheruka no gukina ku mubyimba uyu muraperi mugenzi ubwo yabonaga ikirego, cy’umusore witwa Raymir uvuga ko ari muhungu wa Jay-Z wasabaga ko hakorwa ADN. Avuga ko atari azi ko uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu baraperi batunze miliyari, yavugwa cyane mu itangazamakuru kubera ibirego byo kwihakana amaraso ye.

Mu bundi butumwa kandi Nicki Minaj aheruka kugaragaza gukina ku mubyimba Megan Thee Stallion na Rock Nation ya Jay-Z [ibarizwamo Megan], basabwe kwitaba urukiko bitewe n’ibyaha bashinjwa n’uwahoze afotora Megan Thee Stallion.

Ibi byaturutse ku kuba ku wa 8 Nyakanga 2025 Urukiko Rukuru rw’i Los Angeles rwarategetse ko Megan Thee Stallion na Roc Nation bagomba kwitaba mu rubanza rw’uwahoze afotora uyu muraperikazi, Emilio Garcia, wamureze kumuhatira kureba imibonano mpuzabitsina n’akarengane mu kazi.

Emilio Garcia yatanze ikirego muri Mata 2024, ashinja Megan kumuhatiriza kureba igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubwo yari mu modoka ayikorana n’umugore mugenzi we, ubwo bari Ibiza. Uyu mufotozi avuga ko iki gikorwa cyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Loading