U Rwanda na Nigeria mu Bufatanye bushya bwo Kurwanya Gusoresha Kabiri ku Bicuruzwa
U Rwanda na Nigeria byasinyanye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ku bucuruzi n’ishoramari rikorwa hagati y’ibi bihugu byombi. Ni intambwe igamije koroshya ubucuruzi, guteza imbere ishoramari no gushimangira umubano mu by’ubukungu hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa Gatanu, tariki 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, na Minisitiri w’Imari wa Nigeria, Wale Edun.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, aya masezerano azafasha abashoramari bo mu bihugu byombi gukora ubucuruzi no gushora imari batikanga kwishyura imisoro ibiri ku nyungu zimwe. Bizateza imbere urwego rw’abikorera, bifashe no mu kongerera imbaraga ishoramari ryambukiranya imipaka.
Uretse koroshya ubucuruzi, amasezerano azanafasha mu gushyira mu bikorwa intego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ritanga amahirwe yo kugeza ibicuruzwa ku masoko manini ku mugabane. U Rwanda na Nigeria, nk’abanyamuryango b’iri soko, bashishikajwe no kwagura ubuhahirane bwabo mu buryo burambye.

U Rwanda rucumbikiye abashoramari benshi bakomoka muri Nigeria, cyane mu nzego z’ubwubatsi, ikoranabuhanga, serivisi z’imari (nk’Ikigo Access Bank) n’ubucuruzi rusange. Aya masezerano mashya yitezweho kongera umubare w’abashoramari ndetse n’amahirwe y’ishoramari hagati y’impande zombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu by’ubucuruzi, harimo amasezerano yihariye agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse n’inama za hato na hato zihuza abashoramari n’abacuruzi, zizwi nka Business Forums. Izo nama zagiye zifasha mu guhuza ibitekerezo no kugaragaza amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence