Kwibuka31: Ubutumwa bwa Jean Damour Kamayirese ku rubyiruko
Kwibuka kunshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatusti mu 1994, Umurenge wa Kimisagara wibutse inzirakarengane ziciwe mucyahoze ari segiteri ya Kimisagara.

Tariki ya 16 Mata 2025 hafi y’ ibiro by’Umurenge wa Kimisagara niho habereye umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 ku nshuro 31 ku rwego rw’ Umurenge.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Hon. Senateri Nyirasafari Esperance, Hon. Depite Kalisa Jean Sauveur, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Uwamahoro Jenevieve, abahagarariye IBUKA, inzego z’umutekano, n’ urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ndetse n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakora ibikomoka kumpu (Kigali Leather Cluster) barangajwe imbere n’umuyozi wabo Bwana Kamayirese Jean D Amour, yewe n’ abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara
Umuyobozi w’ Urugaga rw’ Abakora ibikomoka ku mpu, Jean Damour Kamayirese, usanzwe ufite ibikorwa bitandukanye mu Murenge wa kimisagara yavuzeko yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe bidasanzwe aho abanyarwanda bose bibuka ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kandi anashimira leta y’ ubumwe yo yahaye amahirwe abanyarwanda bose yo gufatanya kubaka Igihugu ntamacakubiri akairangwamo.

Jean Damour Ati. “Twe Abanyarwanda nitwe tugomba kubaka igihugu cyacu kuko Amahirwe twahawe ntago tugomba kuyapfusha ubusa niyo mpamvu tugomba kwibuka twiyubaka, tureba kure twavuye bityo bikadufasha gukomeza gukura kuburyo ibyabaye bitakongera kuba ukundi”.
Jean Damour akomeza yibutsa urubyiruko ko arirwo Rwanda rw’ejo bityo ko aya mateka bagomba kuyigiraho byinshi.
Ati. “Ndashishikariza urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika kandi bakamenya amateka y’ igihugu cyabo kuburyo ntawugomba kuyatobanga uko yishakiye, bityo rero tugomba guhagarara tugahangana n’abagenda bavuga u Rwanda ntabi kuko twese dufatanyije ntacyo tutageraho.
Kigali Leather Cluster kubufatanye n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kimisagara n’abandi bafite ibikorwa bitandukanye biherereye muruyu murenge, bafasha kwiyubaka no kwiteza imbere Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kimisagara.
Umwanditsi wa Imena