Guteza imbere umutekano w’ibiribwa binyuze mu kubungabunga ibidukikije
Buri mwaka ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’amashyamba hagamijwe gukangurira abantu bose agaciro k’amoko yose y’amashyamba.

ku munsi mpuzamahanga w’amashyamba, ibihugu bishishikarizwa gukora ibikorwa by’ubukangurambaga ku rwego rw’akarere, urw’igihugu ndetse n’urw’isi, harimo n’ibikorwa byo gutera ibiti.
Uyu mwaka insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba igira iti, “Amashyamba n’Ibiribwa”, mu rwego rwo kwibanda ku ruhare rw’ingenzi amashyamba agira mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, imirire, n’imibereho myiza.
Uretse gutanga ibiribwa, ingufu, amafaranga n’akazi, amashyamba afasha mu kubungabunga ubutaka, kurinda amasoko y’amazi, ndetse anatanga ahantu ho guturwa ku binyabuzima bitandukanye, harimo n’ibindi binyabuzima by’ingenzi murusobe rw’ibinyabuzima.
Amashyamba kandi ni ingenzi cyane ku mibereho y’imiryango itura mu mashyamba, cyane cyane Abaturage Kavukire, kandi amashyamba agira uruhare mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu kubika umwuka wa karuboni.
Uyu munsi ubaye mu gihe,Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi. (FAO) wizihiza isabukuru y’imyaka 80.

FAO (Food and Agriculture Organization of the United Nations) Yashinzwe mu mwaka wa 1945, ku ntego yo kurwanya inzara, kunoza imirire no guteza imbere ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi mu bihugu bitandukanye ku isi harimo n’u Rwanda.
Umwanditsi w’ Imena