Inama Zigenewe Abahinzi b’ Inyanya, Uko Warwanya Ibyonnyi Bikunze Kwibasira Inyanya
Indwara n’ ibibazo byibasira Igihingwa cy’ Inyanya nibyo twakusanyirije hamwe ndetse tureba n’uburyo umuhinzi ashobora gukoresha akirinda ibi byonnyi, akabikumira, akanabirwanya.
BLOSSOM END ROT Iyo usanze imbuto zawe z’inyanya zifite igisebe gifite ibara ry’ikigina cyangwa ikibara kimeze nk’uruhu rw’inyamaswa, gikikijwe hagati y’ubunini bwa sente 10 na 25, biba bivuze ko urunyanya rwawe rufite indwara ya Blossom End Rot.
Uko Ivurwa: Kuraho imbuto zose zafashwe n’iyi ndwara kandi uzijugunye kure, kuko iyo uzirekeyeho bishobora gutuma indwara ikwira ku mbuto zose. Iyi ndwara iterwa ahanini n’ubuke bwa calcium mu butaka, ubucye bw’amazi mu butaka, cyangwa guhindagurika gukabije hagati y’ibura ry’amazi n’imvura nyinshi cyangwa kuhira amazi menshi birenze urugero. Ushobora gukoresha ivu rya lime, ifumbire y’imborera, cyangwa ifumbire ya bone meal kugira ngo wongere calcium mu butaka.
BLIGHT Hari ibyiciro bitatu by’indwara ya Blight:
Early Blight: Itangira ubwo inyanya ziba zikiri nto, ikagaragazwa n’ibibara by’umukara n’icyatsi kibisi ku mababi.
Southern Blight: Igira ibibara by’umukara n’icyatsi kibisi ku mashami no ku mizi.
Late Blight: Iyo idafashwe kare, ikwirakwira hose ku mababi, amashami, n’imbuto.
Uko Ivurwa: Indwara ya Blight ikwiye kuvurwa kare, aho ukura ibice byose byatewe n’iyi ndwara. Iyo itabonetse kare, ushobora gukoresha imiti yica udukoko cyangwa ukikorera umuti wa organic.
IBISAMBO (CATERPILLARS) Ibisambo bikunda kurya ibihingwa bya inyanya kandi bigomba guhita bikurwaho.
Uko Wahashya Ibisambo: Ushobora gukoresha umuti wa Apple Cider Vinegar kugira ngo wirukane utu dukoko. Nanone, washyira indabyo za French Marigolds hafi y’ibihingwa byawe kuko utu dukoko tudakunda umuhumuro w’izi ndabyo.
GUSADUKA KW’IMBUTO (FRUIT SPLITTING) Ibi bibaho iyo habayeho igihe cy’impeshyi gikomeye kigakurikirwa n’imvura nyinshi cyangwa igihe hari izamuka ryihuse ry’imihindagurikire mu gihingwa cy’inyanya.
Uko Wahangana Nabyo: Iyo bibaye imbuto zikiri nto, ushobora kubikosora ukoresheje amazi no kongerera ubutaka intungamubiri neza kugira ngo wirinde gukurura impinduka zituruka ku bukonje cyangwa ubushyuhe bwinshi. Iyo bibaye mu gihe cyo kweza, ntacyo uba ugishobora gukora, usibye ko wakomeza gufata ubutaka neza.
IBITAGANGURIRWA (RED SPIDER MITES) Ibitagangurirwa biba ari bito cyane kandi ahanini byihisha munsi y’amababi. Iyo ubona urushundura ku bihingwa by’inyanya, uba ufite udukoko tw’ibitagangurirwa.
Uko Wahashya Ibitagangurirwa: Tegura umuti wa Apple Cider Vinegar, umuti w’isabune, cyangwa umuti wa tungurusumu n’igitunguru. Nanone, utegure ibihingwa nka Coriander, Dill, na Chrysanthemums hafi y’ibihingwa byawe kugira ngo wirinde utu dukoko.
WILT Iyi ni indwara iterwa n’agahumyo, itangirira mu mizi igatuma amazi n’intungamubiri bitagera ku gihingwa. Akenshi, ntigaragara kugeza igihe imbuto zitangiye gukura. Iyi ndwara igaragazwa no kuba amababi y’umuhondo akuma, hanyuma igihingwa cyose kikazacika intege mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Uko Ivurwa: Iki kibazo gituruka mu butaka. Umwaka ukurikiyeho uhinga ahandi kuko ubwo butaka buba bufite ikibazo.
SUN SCORCH Amavuta y’imbuto z’inyanya agaragara ameze nk’amenetse kandi afite ibara ryijimye. Ibi bibaho cyane iyo imbuto zitewe n’izuba ryinshi mu bihe by’ubushyuhe bwinshi n’amapfa.
Uko Wahangana Nabyo: Ntukagire amababi ukuraho mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi kuko amababi afasha kugabanya izuba rigera ku mbuto. Ushobora kandi gukoresha umwenda wihariye wo gukingira izuba muri ibi bihe.
Mu Rwanda, umusaruro w’inyanya ugenda wiyongera bitewe n’imbaraga zishyirwa mu buhinzi bwazo ndetse n’ubumenyi bw’abahinzi bugenda buzamuka. Ariko, haracyari inzitizi zirimo indwara n’ibyonnyi byibasira iki gihingwa, bishobora kugabanya umusaruro mu buryo bukomeye. Kugira ngo habeho umusaruro mwiza kandi uhagije, abahinzi basabwa gukurikirana ibi bibazo hakiri kare no gukoresha uburyo bugezweho bwo kuvura no kurwanya izi ndwara. Ibi bizafasha mu kongera umusaruro, gutanga inyanya nziza ku isoko, ndetse no kuzamura ubukungu bw’abahinzi n’igihugu muri rusange.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye