Abajyanama b’ubuzima 47 bahuguwe Kubijyanye n’ Ihohotera Rishingiye Ku gitsina.
Umuryango Happy Family Rwanda kubufatanye n’ubuyobozi Bw’ Akarere Ka Nyarugenge ndetse n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB n’izindi nzego zifite mu nshingano Kurwanya akarengane Bibukije abajyanama b’ubuzima kongera imbaraga mu gufusha Urubyiruko Kumenya amakuru agendanye n’imyororokere ndetse no kubigisha uburenganzira bwabo mu gihe baba bahohotewe.
Aya mahugurwa yateguwe Kugirango yongerere ubumenyi abajyanama b’ubuzima n’abandi baba hafi cyane y’urubyiruko.
Umuyobozi wa Happy Family Rwanda, Justin Nsengimana yavuzeko hari igihe abajyanama b’ubuzima babogamirwa no kutagira ubumenyi buhagije mukuba Batanga ubuvuzi bw’ibanze ndetse no kutagira amakuru ahagije.
Nsengimana Rafik Justin Ati. “Hari igihe usanga umujyanama w’ubuzima nta bumenyi buhagije Afite bwo kuganiriza umwana wafashwe ku ngufu Kugira ngo abashe kongera kwisanga muri sosiyete, cyangwa se ugasanga nta makuru Afite y’uburyo bwihuse yamufashamo.”
Yakomeje Agira Ati. “inda ziterwa abangavu ndetse na virusi itera sida ikagenda yiyongera mu rubyiruko ahanini biva Ku babyeyi batabona umwanya wo kuganiriza abana babo, akaba Ariyo mpamvu dufatanyije n’inzego zitandukanye zifite Aho zihurira n’ihohotera Rishingiye Ku gitsina ndetse n’ibindi dufata umwanya wo guhugura abo babifite munshingano kwegera abangavu bakabaganiriza Kandi banamenya uko babafasha mu gihe uwahuye n’ikibazo runaka cyangwa se hari Amakuru amukeneyeho”.
Dukundane Bonne Chance n’umujyanama w’ubuzima wo mu murenge wa Gitega mu Kagari Ka Kabeza, akaba Avuga ko kwegera abana bakabagira inshuti bigabanya ibyago byinshi byo kuba yahura n’ibishuko bitandukanye.
Bonne chance Ati. “Imbogamizi duhura nazo akenshi usanga Niba ababyeyi murugo batameranye neza usanga umwanya wo kuganiriza umwana nawo ubwawo ntawo bikarangira yisanze mu kigare gishobora kumushora mu busambanyi ugasanga arahanduriye cyangwa se bamuteye inda.”
Yakomeje Agira Ati. “Birasaba ngo abajyanama b’ubuzima bajye bakoresha inama abangavu Kugira babashe kubabwira Ibyo ababyeyi babo batababwira Kandi impinduka turazibona kuko iyo wisanzuye ku mwana ukamugira inshuti nawe akwiyumvamo akakubwira ibyo adashobora kubwira umubyeyi.”
Uwamahoro Console Nawe n’umujyanama w’ubuzima mu Kagari Ka Kamuhoza, yavuzeko aya mahugurwa bayaboneye igihe kuko Hari byinshi bibukijwe bari baribagiwe Kandi nanone byatumye bongera gufata ingamba Nshya.
Console Uwamahoro Ati. “Hari abana cyangwa abagore bafatwa Ku ngufu ugasanga Mbere yo kujya gutanga ikirego abanje koga cyangwa se akoza umwana Kandi Aho iyo abikoze aba asibanginyije ibimenyetso, twibukijwe rero uko uwo muntu tugomba kumufasha kugeza yongeye kugaruka muri sosiyete.”
Yasoje avuga ko bafashe ingamba zo kuganiriza urubyiruko ariko batibagiwe n’Ababyeyi ngo kuko Nabo iyo habayeho Ihohotera runaka usanga hari uburangare babigizemo Kubera kutagira amakuru ahagije.
Abajyanama b’ubuzima babwiwe ko aribo nkingi ya mwamba mu gufasha Urubyiruko Kumenya amakuru agendanye n’ubuzima bwabo dore ko aribo babana Nabo umunsi Ku munsi.
Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE