AmakuruUbutaberaUbuzima

Abafite Ubumuga Bwo kutumva no Kutavuga Ntibisanga Muri Sosiyete Kubera Ururimi Rwabo Ruzwi na Bacye.

Umuryango Nyarwanda w’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD). Ugaragaza ko hakiri imbogamizi Ku bafite Ubumuga Bwo kutumva kubera ururimi rw’amarenga rumenywa n’ ubishatse gusa akaba arinayo nandaro ituma Abafite Ubumuga bwo kutumva babonako ntaho bahuriye na Sosiyete babarizwamo.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro RNUD yagiranye n’ itangazamakuru Kuwa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, kibanziriza icyumweru kizibanda mu kumenyekanisha uburenganzira bw’abafite Ubumuga Bwo kutumva no Kutavuga, banagaragaza ko nabo bashoboye.

Bimwe mu byagaragajwe bikiri imbogamizi Ku bafite Ubumuga Bwo kutumva no Kutavuga harimo, kudahabwa serivise z’ubuzima, gufatwa Ku ngufu, kudahabwa ubutabera, no gutsinda ibizami by’akazi ariko ntibagahabwe ndetse n’ibindi.

umukozi muri RNUD, Umuhoza Djanathi asobanura uburyo kubura akazi n’ibindi Ari imbogamizi zikomeye Abafite Ubumuga Bwo kutumva no Kutavuga bagihura nazo.

Djanathi Umuhoza Ati. “Nk’iyo ukoze ikizamini cy’abapiganira akazi cyanditse nta kiba kigaragaza y’uko ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko iyo bigeze mu gihe cy’ikizamini cy’ibazwa, ukagaragaza ko ufite ubumuga bahita bakubwira ko ugomba kwishakira umusemuzi, wagera mu mashuri Noneho ugasanga umwana ufite ubwo bumuga ntago yitaweho neza kuko umwari we atahuguwe bihagije ibyo bigatuma uwo mwana atiga neza ndetse rimwe na rimwe akava mu ishuri”.

Munyangeyo Augustin, Perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga “RNUD”, avuga ko basaba inzego bireba ko zemeza inkoranyamagambo kugira ngo itangire gukoreshwa kuko bizagabanya ihezwa bakorerwa.

Ati. “Intego nyamukuru tuba dushaka gukora ubuvugizi duhamagarira leta, abafatanyabikorwa batandukanye n’abaterankunga batandukanye kugira ngo badufashe abantu bamenye ururumi rw’amarenga ndetse runemezwe kugira ngo rufashe wa muryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, uririmi rw’amarenga rukajya mu itegeko nshinga nk’urundi rurimi nk’uko igiswahili, igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda biri mu itegeko nshinga.”

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni igitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubu bumuga, n’ insanganyamatsiko igira iti “Duharanire uburenganzira ku rurimi rw’amarenga.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abafite Ubumuga bwo kutumva no Kutavuga wizihizwa buri mwaka muri Nzeri.

Umwanditsi: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading