AmakuruUburezi

Dukundisha Abana Kwiga Tukanabaha Ubumenyi – Kamali Steve Umuyobozi wa Ecole Les Rossignols

Mu Gihe Kitangira ry’amashuri umwaka wa 2024 – 2025, Igihembwe cya mbere, Umuyobozi w’ Ishuri Les Rossignols avuga ko kubera umuhate, Ubumenyi no kwita ku bana bidasanzwe byatumye Umubare w’abanyeshuri bigaga umwaka ushize biyongera ku rwego rushimishije

Steve Kamali, Ayobora Ikigo cy’amashuri abanza Les Rossignols giherereye I Runda, Kamali ubwo yaganiraga na IMENA ku munsi witangira ry’amashuri yavuze ko yishimiye ubwitabire bw’abanyeshuri ndetse ashimira ababyeyi babo bizeye uburezi n’ uburere Ishuri Les Rossignols ritanga.

Kamali Steve Yagize Ati. “Twasoje umwaka w’amashuri wa 2023 – 24 dufite abanyeshuri 1028, ariko ubu dutangiranye abana bagera ku 1191, urumva ko rero harimo itandukaniro kandi dufite n’ikizere ko bashobora kwiyongera.”

Kamali Steve, Umuyobozi w’ishuri Les Rossignols

Yakomeje agira Ati. “Ibyo byose tubikesha ababyeyi bashimye imyigishirize yacu yaba mu buryo umwana afatwa hano ku ishuri kandi amafunguro dutanga nabyo biri mu mwihariko dufite hano, hakaniyongeraho no kuba dufite abarimu mpuzamahanga baturuka hano muri afurika ndetse no ku mugabane w’iburayi.”

Ecole Les Rossignol bafite ibyiciro 2 aribyo (nursery school) amashuri y’incuke, n’ amashuri abanza (primary school).

Umwaka ushize iki kigo cyari gifite abanyeshuri bitegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bangana na 57, bakaba bose baratsinze kandi ku manota meza.

Ecole Les Rossignol kubufatanye n’inzego zibanze harimo Akagari, Umurenge ndetse n’ Akarere Iri shuri riherereyemo bashoboye gufasha abana 107 bavuka mu miryango y’amikoro macye gusubira mw’ ishuri aho bigira Ubuntu nta kiguzi kandi bagahabwa byose umunyeshuri akenera.

Kamali Steve yagize Ati. “Hano twigisha uburezi budaheza, kubera ko indimi zose turazigisha yaba igifaransa n’ icyongereza, ndetse tukanafasha abana badafite ubushobozi ku buryo hano ikigo cyacu giherereye nta mwana udakwiye kwiga kandi yaragejeje igihe, bivuze ngo nta Dropout tugira.”

Gahunda yo kwagura imyigishirize irakomeje kuri Ecole Les Rossignols, bakaba bashishikariza ababyeyi kuzana abana kwiga kuko ibyumba byo kwigiramo bigihari.

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading