AmakuruAmatekaCultureUburezi

Umuganura Wahariwe Abana Ugiye Kongera Kunshuro ya 2

Umunsi w’umuganura usanzwe wizihizwa mu Rwanda buri mwaka mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no guhiga kuzakora ibindi, ariko ahanini ugasanga uharirwa abantu bakuru gusa.

Amafoto y’ubushize ubwo hizihizwaga umuganura wahariwe abana kunshuro ya mbere Ku ngoro ndangamurage y’amateka y’imibereho y’Abanyarwanda

Ni mwurwo rwego Inteko y’ Umuco yatangije gahunda yo gufasha abana no kubahugura ibyerekeye umuco nyarwanda, umurage, ururimi n’indangagaciro z’ abanyarwanda, mu mwaka ushize wa 2023.

Inteko y’Umuco rero ikaba yongeye gutangaza ko ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, Ahaherereye I Ngoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, hazizihirizwa Umuganura wahariwe Abana kunshuro ya 2.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye, Karangwa Jérôme, aganira n’ Umuseke yavuze ko umuganura w’abana aruburyo bwiza bwo kubibutsa umuco w’abanyarwanda

Karangwa Jérôme Ati. “Uyu muganura w’abana tubaha umwanya bakaba aribo batuganiriza, baduserukira, badutaramira mbese ukabona ko aribo banyiri birori, bitandukanye no kumuganura wizihizwa hose mu gihugu kuko wo usanga ibintu byose bakora biba ariby’abantu bakuru gusa.”

Uyu Muganura wahariwe abana uzaba umwanya mwiza wo kongera kwibutsa ababyeyi gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri nk’uko byari no munsanganyamatsiko y’umwaka ushize.

Uyu mwaka biteganyijwe ko abana bazishimira hamwe kandi bagahabwa umwanya wo gutarama no guseruka mu mbyino n’imikino bya Kinyarwanda.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading